{"id":14438,"date":"2024-08-27T15:16:00","date_gmt":"2024-08-27T13:16:00","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=14438"},"modified":"2024-08-30T11:58:25","modified_gmt":"2024-08-30T09:58:25","slug":"abana-bagororerwa-mu-igororero-rya-nyagatare-baheruka-gukora-ibizamini-bya-leta-batsinze-bose","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=14438","title":{"rendered":"Abana bagororerwa mu Igororero \u00a0rya Nyagatare baheruka gukora ibizamini bya Leta batsinze bose"},"content":{"rendered":"\n<p>Igororero ry\u2019abana rya Nyagatare ni Igororero ryihariye rigororerwamo abana baba barakoze ibyaha ariko bataruzuza imyaka y\u2019ubukure iteganywa n\u2019amategeko; baza kuhasoreza ibihano bakatiwe n\u2019inkiko kuko imyaka yabo iba itabemerera kugororerwa hamwe n\u2019abandi baba mu magororero y\u2019abakuze. Bitewe n\u2019uko baba bagikeneye kwitabwaho, umwana uhageze ahabwa gahunda y\u2019umwihariko akaniga amashuri hakurikijwe icyiciro yari agezemo yiga.<\/p>\n\n\n\n<p>Leta y\u2019u Rwanda yashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kugira ngo umwana waguye mu cyaha akomeze yitabweho, azasoze ibihano yaragororotse kandi atarasigaye inyuma mu myigire.&nbsp; Abagiye batsinda ibizamini bisoza icyicyiro rusange bagiye bagira n\u2019amahirwe yo guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bagakomereza amashuri yabo mu bigo byo hanze baba bahawe,bityo&nbsp;&nbsp; ibihano bari barakatiwe bigakurwaho bakomezanya n\u2019abandi bana biga mu mashuri nk\u2019uko bisanzwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu byo Leta y\u2019u Rwanda yateganyije kandi mu Igororero rya Nyagatare harimo no kwigisha imyuga n\u2019ubumenyingiro bitewe n\u2019amahitamo y\u2019umwana; uwo mwuga akazawukoresha asubiye mu buzima busanzwe yiteza imbere we ubwe, umuryango we n\u2019Igihugu muri rusange.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu myigishirize isanzwe mu Igororero hakaba hariyongereyeho ikindi cyiciro cy\u2019amashuri yisumbuye ishami rya Mathemetics, Ecomics and Computer Sciences(MEC) aho abarimo ubu bazakora ikizamini umwaka utaha kuko bagiye kwimukira mu mwaka wa 6 w\u2019amashuri yisumbuye.<\/p>\n\n\n\n<p>Bimaze kumenyerwa rero ko buri mwaka abana baba barakurikiranye amasomo mu byicyiro byavuzwe haruguru, bakora ibizamini bya Leta nk\u2019abandi bana bize mu bindi bigo kuko bose baba bahuje ingengabihe mu masomo bahabwa; bikaba byaragaragaye ko kuva batangira gukora ibyo bizamini bya Leta nta n\u2019umwe uratsindwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu nkuru ziheruka hari Abana bakoze ibizamini b\u2019igororero ry\u2019abana rya Nyagatare by\u2019umwaka wa 2023\/2024, 16 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuli abanza ndetse n\u2019abandi bane (04) bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyicyiro rusange, abo bose uko bakoze ibyo bizamini babitsinze kandi neza nkuko byatangajwe na NESA.<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":14439,"comment_status":"closed","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":165,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-14438","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14438","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=14438"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/14438\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/14439"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=14438"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=14438"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=14438"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}