Categories: Amakuru ya RCS

Gahunda ya leta ntabwo ari ugufunga uhubwo ni ukugorora uwahamwe n’icyaha

Nkuko Nyakubahwa Alfred Gasana, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka gukorana n’ikinyamakuru IGIHE mu cyumweru gishize, yavuze ko gahunda ya leta atari ugufunga ahubwo ari ukugorora bategura uwakoze icyaha kuzasubira mu buzima busanzwe yarahindutse.

Mu mushinga uri gutegurwa wo guhindurira izina Urwego rw’Igihigu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, kikaba Ikigo cy’Igihugu cy’Igorora,  bijyanye na gahunda ya Leta yo kugorora abahamijwe ibyaha n’inkiko aho kubafunga gusa kuko gufunga aho yatanze urugero ko ushobora gufunga umuntu wibye inkoko akazasohoka yarabaye umwicanyi ruharwa, niyo mpamvu hari gutekerezwa uko uwahamijwe ibyaha n’inkiko bikaba ngombwa ko ajya gukora igihano cy’icyaha yakoze muri gereza yazajya afashwa akahava hari impinduka agaragaza  mu gihe asoje ibihano.

Mu buryo bwo kugorora buzajya bukoreshwa, harimo kwigisha imfungwa n’abagororwa amasomo yiganjemo imyuga n’ubumenyingiro byafasha usoje igihano kwihangira umurimo no kwiteza imbere, ufite umuryango nawe akawuteza imbere hagamijwe gukumira insubiracyaha, kuko iyo abantu benshi basozaga ibihano ugasanga bagarutse muri gereza vuba bitewe n’uko yasanze iterembere ryamusize agahita yishora mu byaha bitandukanye byatumaga yisanga yagarutse gufungwa.

Kugeza ubu kuri za gereza zitandukanye hamaze kubakwa  amashuri n’ibikorwa remezo  bitandukanye, byigirwamo imyuga itandukanye  byanatangiye gukoreshwa, aho bamwe mu batangiranye nabyo banasoje bahabwa impamyabushobozi zitangwa na WDA ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ndetse abasoje ibihano bagasubira mu buzima busanzwe ni abatangabuhamya bavuga ko byabagiriye akamaro.

Ni umushinga uri munyigo ndetse mu minsi ishize hari inkuru zatambutse zivuga ko hagiye kuzashyirwaho kaminuza muri gereza abari muri gereza bakajya bakomerezamo amashuri nk’abandi Banyarwanda bose.

                                                                                                   Aba ni bamwe mu bari basoje kwiga imyuga n’ubumenyingiro bahawe impamyabushobozi(certificat)

                                                                             Umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo witabirwa n’inzego zitandukanye.

rcspet

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.