Categories: Amakuru ya RCS

CG George RWIGAMBA komiseri mukuru wa RCS ,yakiriye ba Ofisiye 17 barangije amahugurwa ya cadette ya 2018.

Kuruyu wa kabiri taliki ya 14 Kanama 2018 mubirobye komiseri mukuru w’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, yakiriye ba ofisiye cumi nabarindwi (17) muribo harimo  2 babagore ,

Muri iyo nama komiseri mukuru  wa RCS CG George RWIGAMBA, yatangiye ahamagara buri wese mumazinaye anashima  imyitwarire  bagaragaje  mugihe cyumwaka bamaze igishari mumahugurwa.

Yakomeje  abibutsa  ko urugendo  rutangiye  rwo  kuba ba ofisiye ko kandi bagomba kuzirikana ko binjiye murundi  rwego  bitryo  ko  imyitwarie igomba  guhinduka babera urugero rwiza abacungagereza bato,bagaragaza ibyo bize mwisura nshya ya RCS.

Komiseri mukuru wungirije wa RCS DCG Jeanne Chantal UJENEZA nawe yunzemo ashimira abanyeshuri uburyo bitwaye mumasomo bahawe, akomeza avuga ko abayobozi  babahisemo babizeye hakurikijwe imyifatire bari basanganwe mukazi.

yakomeza abakangurira gusoma ndetse nogusura  imbuga  nkoranyambaga  nkurwa  RCS  www.rcs.gov.rw ,www.twitter.com,www.youtube.com , kuko ariho bazajya basanga ibikorwa bitandukanye bya RCS yasoje  ijambo rye abifuriza nawe ishya nihirwe  mukazi .

Uhagarariye abandi AIP Otis NGOBOKA yatangiye ashimira ubuyubizi icyizere babagiriye cyo kubohereza kumasomo anizeza abayobozi umusaruro munshingano bazabashinga zose, ndetse anavuga ko baje kwisonga  ry’abandi  banyeshuri  bitabiriye  amahugurwa .

Umwe mubakobwa basoje iyi cadet AIP Yvette MUTAMURIZA, yemejeko ntakibazo kidasanzwe bahuye nacyo nkabagore cyumwihariko ko ibyo basaza bababo bakoraga nabo babikoze kandi neza.

Iyi cadet yatangiye kuwa 10 ukwakira 2018 asozwa 10 kanama 2018  I Gishari Ku ishuri rikuru rwa police, mu izina rya presida wa repablika y’urwanda, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnstom Busigye niwe wabahaye ipeti rya assistant inspector of prison (AIP).

Komiseri mukuru CG George RWIGAMBA, yasoje  abasaba discipline  mukazi  bagiyemo, anashima ko mumasomo bize harimo amategeko bitryo bakwiye kuyakurikiza nkuko status ya RCS yasohotse ibigena, bakava  muri  traditional RCS bakagendana naho RCS igeze yiyubaka,yasoje abifuriza akazi keza.

rcspet

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.