Categories: Amakuru ya RCS

Komiseri Mukuru wa RCS CGP Juvenal Marizamunda yasuye gereza ya Rusizi, anasura ubutaka izimurirwaho mu karere ka Nyamasheke

Rusizi kuwa 17 Ugushyingo 2021

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Komiseri Mukuru  wa RCS yagiriye kuri gereza ya Rusizi, kuva kuwa 16 kugeza kuwa 17 Ugushyingo 2021, rwari  rugamije kureba ahateganyijwe  kuzimurirwa iyo gereza kuko yubatswe ku mupaka w’igihugu cy’abaturanyi cya  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gusura Abacungagereza n’abandi bakozi bakorera kuri iyo gereza.

Ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko, Komiseri Mukuru wa RCS yasuye ubutaka   buzubakwamo gereza buherereye mu Karere ka Nyamasheke, kuko aho yubatse biteganyijwe ko igomba kuhimurwa bitewe n’uko yegereye umupaka cyane, ku mpamvu z’umutekano w’abayigororerwamo, nk’uko Leta y’u Rwanda yabyifuje. ndetse anasura na bimwe mu bikorwa nyongeramusaruro byiyo gereza.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, CGP Juvenal Marizamunda, yaganirirye n’abakozi b’iyo gereza muri rusange, aho yababwiye ku bijyanye n’umushinga wo kwimura gereza ikava mu karere ka Rusizi ikimurirwa mu karere ka Nyamasheke, aho bahawe ubutaka bwo kubakamo iyo gereza.

Mu mpanuro yahaye abacungagereza bo kuri gereza ya Rusizi, yabibukije inshingano zabo zo kurinda ndetse no kugorora abahamwe n’ibyaha bahacumbikiwe.

Yagize ati:”mujye mwibuka ko inshingano zanyu ari ukugorora, mu by’ukuri, iyo ufashije umuntu akazasoza ibihano yahawe yaragororotse ubona hari impinduka , nawe biragushimisha ni yo mpamvu dukwiye kwigisha kurusha guhana kuko na leta yifuza kugira abaturage bajijutse.”

Ikindi kandi yabasabye gukunda akazi bakagira ubufatanye mu kazi bagakora kinyamwuga, ababwira ko hari amahirwe menshi abategereje ku bakakora neza ,anabashishikariza kugira imyitwarire myiza kuko ari ryo zingiro ry’ibintu byose.

Uru ruzinduko yari yagiriye kuri gereza ya Rusizi, rwari urwa mbere ahagiriye kuva yagirwa umuyobozi Mukuru wa  RCS, kuwa 14, Mata 2021, ubwo yahabwaga ishingano na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  zo kuyobora urwo rwego.

rcspet

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.