Ni igiterane cyari gifite intego igira iti “Turacyafite igihe cyo kwakira no gutanga imbabazi” nkuko umushyumba w’ururembo rwa Ngoma Reverand Pastor Kananga Emmanuel yabivuze.
Yagize ati ”Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo nubabarira nawe uzababarirwa, turasabwa kugira imbabazi kugira ngo natwe tuzabashye kuzigirirwa, niko umuntu wese ufite kwizera yakabaye ameze kugirango abashye kubera itabaza abo babana bijyanye no kuberera imbuto kandi ibyo tubiba nibyo tuzasarura, nta mahoro y’umunyabyaha niko Ijambo ry’Imana ritubwira, mwihane muzinukwe icyaha kugira ngo muzabashye kubona ubwami bw’ijuru.
Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye, abitabiriye igiterane batanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye, bizifashishwa n’abantu bafunzwe bakoze ibyaha bitandukanye mu rwego rwo kubereka ko nubwo bakoze ibyaha bagikunzwe kandi n’Imana ikibakunda, ndetse bizezwa kujya bahabwa inyigisho zijyanye n’ivugabutumwa zibafasha gukura mu gakiza, nabo bakazafasha abandi kuko urugendo rwo gukizwa ari ugufatanya, aho hatanzwe, ibikoresho by’isuku, imyenda n’ibiribwa bigizwe na 100kg by’ifu ya soya na 50kg by’indagara byakusanyijwe n’Abakirisito bo muri Paruwase ya Nyabagendwa.
Kuba mu Magororero havugirwamo ijambo ry’Imana ni uburyo bwiza bwo kwita ku muntu wakoze icyaha bamutegura gusubira mu buzima busanzwe ndetse no kwicuza icyaha aba yarakoze bikazamufasha kugororoka.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.