{"id":8945,"date":"2022-10-22T10:54:00","date_gmt":"2022-10-22T08:54:00","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=8945"},"modified":"2022-10-26T14:58:06","modified_gmt":"2022-10-26T12:58:06","slug":"itegeko-rishya-rigenga-rcs-ryaherukaga-gutorwa-ninteko-yabadepite-muri-kamena-2022-ryasohote","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=8945","title":{"rendered":"Itegeko rishya rigenga RCS ryaherukaga gutorwa n\u2019inteko y\u2019abadepite muri kamena 2022 ryasohote."},"content":{"rendered":"\n<p>igatora itegeko rishya rigenga Urwego rw\u2019Igihugu Rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa (RCS) aho yemeje ko ruzitwa Urwego rw\u2019u Rwanda Rushinzwe Igorora mu itegeko rishya.<\/p>\n\n\n\n<p>&nbsp;Nkuko abantu bari bamenyere ko RCS, ari Urwego rw\u2019Igihugu Rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa, ubu itegeko rishya ryashotse ikigo cyahinduriwe izina ubu ni Urwego rw\u2019 uRwanda Rushinzwe Igorora, muri iri tegeko rishya ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo kuwa 21 Kamena 2022, iriryo Itegeko no 021\/2022 ryo ku wa 29\/09\/2022 rigenga Urwego rw\u2019 uRwanda rushinzwe Igorora, rikaba ari itegeko rigena ahanini intego, inshingano n\u2019ububasha, inzego z\u2019ubuyobozi, imiterere, imitunganyirize&nbsp; n\u2019imikorere bya RCS, harimo kandi Itegeko no 022\/2022 ryo ku wa 29\/09\/2022 rigenga serivisi z\u2019igorora. rikaba ari itegeko rigena ahanini ishyirwaho n\u2019imicungire by\u2019igororero, serivisi z\u2019igorora, imicungire y\u2019umuntu ufunzwe, uburenganzira bwe n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Iri tegeko ryasohotse &nbsp;rizibanda kuri gahunda zo kwita ku muntu ufunzwe wahamijwe icyaha agahabwa igihano cy\u2019igifungo cyangwa se umuntu ufunzwe byagateganyo atarahamwa n\u2019icyaha ngo inkiko zimukatire, mu buryo bugezweho nuko umuntu uri mu Igororero yajya yigishwa, agahabwa impamba y\u2019ubumenyi mu rwego rwo kumugorora, ategurwa gusubira mu buzima busanzwe ubwo bumenyi yahawe bukazamufasha kwibeshaho ndetse no gufasha abo azaba asanze no kugira uruhare mu iterambere ry\u2019Igihugu Nyuma yo gusoza ibihano, agakoresha ibyo yigiye mu igororero igihe yari afunzwe akora igihano cy\u2019icyaha yakoze, ibi bikazananamufasha kwirinda insubiracyaha kuko azaba afite icyo akora bitandukanye na mbere aho wasangaga umuntu ufungurwa ariko nyuma y\u2019igihe gito akaba agarutse gufungwa kubera kubura icyo akora.<\/p>\n\n\n\n<p>Gusa muri rusange nubwo izina ryahindutse ntabwo mu rurimi rw\u2019icyongereza ryigeze rihinduka, hahindutse iry\u2019ikinyarwanda gusa kuko RCS bivuga (Rwanda Correctional service) bitari bihuye nuko byitwaga ubihinduye mu Kinyarwanda ariko icyo izina risobanuye ubu birahura, ibi bikaba bijyanye n\u2019icyerekezo cya RCS, cyo guha umuntu uri mu igororero ubumenyi buzamufasha guhangana n\u2019ubuzima bwo hanze kuko wasangaga benshi bongera kwisanga mubyaha kubera kubura icyo bakora basoje ibihano.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri iri tegeko icyari gereza cyahinduriwe izina izajya yitwa Igororero ndetse amazina y\u2019imfungwa n\u2019abagororwa byavuyeho umuntu wese uri mu Igororero azajya yitwa umuntu ufunzwe yaba yarakatiwe cyangwa atarakatirwa ategereje imyanzuro y\u2019inkiko nuko azaba yitwa. ukeneye amakuru arambuye ajyanye n\u2019iri tegeko yasoma Igazeti ya leta yasohotse kuwa 21 ukwakira 2022 akabashya gusobanukirwa bihagije n\u2019ibindi bikubiyemo.&nbsp;<a href=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/official-gazette-n-42-bis-of-17-10-2022\/\">Kanda Hano<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tariki ya 21 Ukwakira 2022, hasohotse itegeko rishya rigenga RCS, nkuko Inteko rusange y\u2019Umutwe w\u2019Abadepite, yaherukaga guterana kuwa 27-28 Kamena 2022, <\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":8827,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":236,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-8945","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8945","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=8945"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/8945\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/8827"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=8945"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=8945"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=8945"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}