{"id":7796,"date":"2022-08-18T16:56:00","date_gmt":"2022-08-18T14:56:00","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=7796"},"modified":"2022-08-19T15:07:14","modified_gmt":"2022-08-19T13:07:14","slug":"hari-abagira-amahirwe-bakungukira-mu-gifungo-bakiga-gusoma-no-kwandika-bari-muri-gereza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=7796","title":{"rendered":"Hari abagira amahirwe bakungukira mu gifungo, bakiga gusoma no kwandika bari muri gereza"},"content":{"rendered":"\n<p>Aba ni bamwe mu bagororwa bo kuri gereza ya Rusizi, bavuga ko nubwo ntawishimira igifungo &nbsp;ariko hari igihe bamwe babigiriramo amahirwe bakungukira ubumenyi batari kuzabona iyo bataza gufungwa, bakavuga ko aribwo buryo bwiza bwo kugorora kuko ngo na nyuma yo gusoza ibihano ibyo bize bazabibyaza umusaruro bitandukanye na mbere aho benshi bajyaga mu bidafite umumaro aho kwiga ibyabageza ku iterambere, bakanavuga ko bashima leta y\u2019U Rwanda idahwema kubitaho kuko na nyuma yo kwiga gusoma, kubara ndetse no Kwandika hari abahita bakomerezaho bakiga imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere n\u2019imiryango yabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Muhire Aphrodis ni umwe mu bagororwa ba gereza ya Rusizi, aravuga ko nubwo yisanze yaguye mu cyaha kimuzana muri gereza, yabaye n\u2019amahirwe yo kwiga gusoma no kwandika.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d Mubyukuri ntawe ushimishwa n\u2019igihano cyo gufungwa, gusa hari aho biba amahirwe kuri bamwe muri twe, nkanjye naje muri gereza ntazi gusoma no kwandika, ariko maze kugera ku rugero rwiza rushimishije aho nakwisomera ikinyamakuru cyangwa se urwandiko umuryango wanyandikiye, ni ibintu byanshimishije cyane kandi ubu nkomeje kwiga indimi zitandukanye kuko nabonye ko uyu ari umwanya mwiza nakoresha aho kwirirwa mu bidafite umumaro.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Kayiranga Emmanuel nawe yunze mu rye avuga ko mu byamushimishije ari ubumenyi yakuye muri gereza mu gihe yabonaga muri gereza ari aho kwigungira gusa ahubwo yahigiye byinshi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati \u201d Niba hari ibintu nakwita ko ari amahirwe nagize ni ubumenyi nungukiye muri gereza, ntabwo nari naragize amahirwe yo kujya mu ishuri ngeze hano nsanga bafasha abantu badafite icyo bazi ku bijyanye n\u2019amashuri nanjye narindi muri abo, natangiye kwiga gusoma, kubara ndetse no Kwandika ubu nkaba ngeze ku rwego rwiza kandi ndateganya kuzakomeza kwiga izindi ndimi kuko navuga ko ari umwanya mwiza mbonye wo kwiga ntabindi bimpugije.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Murenzi Emile umwe mu barimu bafasha bamwe mu bataragize amahirwe yo kugana ishuri aravuga ko bagira ibyiciro bitandukanye ku bantu bifuza kwiga bari muri gereza.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d Muri gereza tugira abantu bifuza kwiga bari mu byiciro bitandukanye, aribyo abatangizi, abari hagati ndetse n\u2019abandi bafite ikigero runaka bagezeho bakeneye kwiyungura ubumenyi butandukanye cyane nk\u2019abashaka kwiga ikidage, igishinwa n\u2019izindi ndimi, ibyo byiciro rero mu kubyigisha ahanini twibanda ku batangizi n\u2019abandi baba bataragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri bakenera kwitabwaho byumwihariko, kandi usanga ari ibintu byiza kuko benshi basoza ibihano baramenye gusoma no kwandika ibi tukaba tubishimira leta yacu kuko n\u2019&#8217;ibikoresho dukoresha ahanini nibo babiduha ndetse bakanaduha umwanya wo kubikora twisanzuye ntawe babangamiye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nkuko leta y\u2019u Rwanda yashize imbaraga mu burezi no muri gereza naho hatekerejweho aho ababishaka biga amasomo atandukanye ndetse hakiyongeraho imyuga n\u2019ubumenyingiro\u00a0 bihabwa abageze ku rwego runaka kuko kugira ngo wige umwuga bisaba kuba uzi gusoma no kwandika.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" width=\"767\" height=\"1024\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05-767x1024.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-7799\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05-767x1024.jpeg 767w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05-300x400.jpeg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05-225x300.jpeg 225w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05-768x1025.jpeg 768w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.05.jpeg 809w\" sizes=\"(max-width: 767px) 100vw, 767px\" \/><figcaption>Muri gereza bagiramo ibibaho byo kwigiraho ndetse n&#8217;ibikoresho byo kwifashisha bari kwiga.<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"767\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.07-1024x767.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-7801\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.07-1024x767.jpeg 1024w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.07-300x225.jpeg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.07-768x575.jpeg 768w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/08\/WhatsApp-Image-2022-08-19-at-07.47.07.jpeg 1080w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption>Abigira muri gereza usanga bashishikaye kuko aba ari amahirwe bagize yo kunguka ubumenyi.<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kwisanga uri muri gereza hari benshi babibyaza umusaruro, bakahakura ubumenyi butandukanye cyane nk\u2019abataragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri bakahigira gusoma,kubara ndetse no kwandika, mu gihe igihano cyabo kiba kitararangira, aho ashobora kwiga umwuga uzamufasha kwibeshaho asoje ibihano. <\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":7797,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":4,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-7796","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7796","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=7796"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/7796\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/7797"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=7796"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=7796"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=7796"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}