{"id":6462,"date":"2022-05-06T09:00:30","date_gmt":"2022-05-06T09:00:30","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=6462"},"modified":"2022-05-06T09:00:33","modified_gmt":"2022-05-06T09:00:33","slug":"ubumenyi-umusingi-ukomeye-mu-kugorora-imfungwa-nabagororwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=6462","title":{"rendered":"Ubumenyi umusingi ukomeye mu kugorora Imfungwa n\u2019abagororwa."},"content":{"rendered":"\n<p>Bijyanye n\u2019amateka y\u2019ubuzima bwa muntu buriwese agira urugendo rwe, aho usanga hari abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri, ngo babone ubumenyi bwibnze aribwo, gusoma, Kwandika no kubara. Muri gereza naho uhasanga ingeri zitandukanye aho usangamo abize banaminuje ndetse n\u2019abandi batagize amahirwe yo kugira mu ishuri bari gukora ibihano bakatiwe n\u2019inkiko, aho bamwe mu bakoze ibyaha batagize amahirirwe yo kwiga bavuga ko rimwe na rimwe ubujiji nabwo buba ntandaro yo gukora ibyaha bigatuma bisanga muri gereza. &nbsp;&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Nyandwi&nbsp; Jean Bosco ugororerwa kuri gereza ya Musanze &nbsp;avuga ko yigiye gusoma, kwandika no kubara muri gereza, byamufashije no kwiga umwuga w\u2019ubudozi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201dNagize amahirwe yo kwiyungura ubumenyi maze kugira muri gereza,ntabwo nari naragize amahirwe yo kujya mu ishuri, nkimara gukatirwa nasanze RCS itanga amahirwe yo kwigisha imfungwa n\u2019Abagororwa gusoma, kubara no kwandika, bityo nange ntangira kwiga bikaba byaramfashije kwiga umwuga w\u2019ubudozi kuko ubu menya gufata ibipimo by\u2019imyenda ngiye kudoda nkanabyiyandikira,urumva ko ninsoza igihano nzigirira umumaro ndetse n\u2019Igihugu muri rusange.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wa gereza ya Gicumbi SP Tharcisse NSHIMIYIMANA, avuga ko kugorora umuntu utarize bigorana ari nayo mpamvu bihaye gahunda yo guhugura abataragize amahirwe yo kwiga.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201dB&nbsp;&nbsp;&nbsp;&nbsp;&nbsp;&nbsp;&nbsp; iragora kugorora umuntu utaragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri, gusa hari inyigisho dutanga mu buryo bw\u2019inyandiko nk\u2019imfashanyigisho, bityo rero niyo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kubanza kwigisha kwandika, gusoma no kubara ku bagororwa baza muri gereza&nbsp; batabizi kuburyo bagera kurwego rwo kuba banakisomera Bibiliya n\u2019ibitabo bahabwa bibumbatiye inyigisho zagenewe kugorora.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wa gereza ya Muzanze SP Fred Kibibi, avuga ubumenyi ndetse n\u2019imyuga itandukanye buhabwa abagororwa mu rwego rwo kubagorora busaba kuba nibura umuntu azi kwandika, gusoma no kubara.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d Imyuga y\u2019ubwubatsi, ubudozi, gusudira, kubaza n\u2019indi,&nbsp; kugira ngo uyige bisaba kuba nibura uzi gusoma no kwandika. Niyo mpamvu rero iyo umuntu aje atazi gusoma no kwandika turabimwigisha, hanyuma agakomereza mu myuga bityo kuko yamenye gusoma no kwandika bikamufasha haba mu gushushanya plan y\u2019inzu, kwandika ibipimo akoresheje inyuguti imibare n\u2019ibindi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wa gereza ya Rubavu avuga ko hari abaza gufungwa batarigeze bakandagira mu ishuli bakabyiga bakomerezaho n\u2019imyuga ku bufatanye na IPRC banahabwa impamyabushobozi zijyanye n\u2019ibyo bize.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d hari abageze hano batazi&nbsp; gusoma no kwandika,&nbsp; turabigisha basoza kwiga,bamaze&nbsp; kumenya&nbsp; Kwandika, gusoma no kubara bakomerezaho imyuga,&nbsp; hanyuma ku bufatanye n\u2019Ikigo cy\u2019ubumenyingiro&nbsp; IPRC hagatangwa izuzuma&nbsp; kuri abo abagororwa, abatsinze bagahabwa impamyabushobozi &nbsp;zijyanye z\u2019imyuga &nbsp;bize.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Gahunda ya leta ni ukugira abaturage bajijutse kuko kujijuka bijyana n\u2019iterambere ry\u2019igihugu, ari nayo mpamvu kuri za gereza hagiyeho gahunda yo guha imfungwa n\u2019abagororwa ubumenyi butandukanye harimo kubigisha imyuga n\u2019ubumenyingiro ndetse no guhugura abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Imfungwa n\u2019abagororwa bo muri gereza zitandukanye, bavuga ko ubumenyi  bahabwa bari muri gereza aribwo:Gusoma, kubara no kwandika  ari umusingi ukomeye mu kugorora, kuko ubujiji nabwo bujya buba intandaro y\u2019icyaha bagashima abagira uruhare muri icyo gikorwa.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":6463,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":7,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-6462","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6462","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6462"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6462\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/6463"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6462"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6462"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6462"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}