{"id":6458,"date":"2022-05-06T08:57:57","date_gmt":"2022-05-06T08:57:57","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=6458"},"modified":"2022-05-06T08:57:59","modified_gmt":"2022-05-06T08:57:59","slug":"uri-muri-gereza-ashobora-gufasha-umuryango-we-uri-hanze-binyuze-mu-bikorwa-nyongeramusaruro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=6458","title":{"rendered":"Uri muri gereza ashobora gufasha umuryango we uri hanze binyuze mu bikorwa nyongeramusaruro"},"content":{"rendered":"\n<p>Ibikorwa nyongeramusaruro bivamo amafaranga Imfungwa n\u2019Abagororwa bashobora kuba bakwifashisha mu buzima bwabo harimo: Ubudozi, ubukorikori ndetse n\u2019ibindi bikorwa nyongeramusaruro birimo ibikorwa by\u2019 ubwubatsi bw\u2019inyubako zitandukanye gereza ziba zarapatanye amafaranga yakwishyurwa hakavanwaho icyacumi cyabo, agahabwa abakoze icyo gikorwa agashyirwa ku mafishi yabo bifashisha umunsi ku munsi igihe bagize icyo bakenera.<\/p>\n\n\n\n<p>Abagore muri gereza bagurirwa ibikoresho bakabihabwa bagakora ibikorwa bitandukanye by\u2019ubukorikori harimo: Kuboha ibiseke, ibyibo, imitako ndetse n\u2019ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi, ibyo bikoresho byagurishwa ku giciro byaguzwe bagaha uwagikoze bijyanye n\u2019igiciro cyaguzwe bigakuraho yamafaranga byemeranyije akayahabwa. Ayo mafaranga bayakoresha ibyo bashaka nko kugura ibikoresho bitandukanye ndetse bamwe bakaba bayoherereza imiryango yabo iri hanze bakiteza imbere biturutse muri ibyo bikorwa bitandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Augustin Uwayezu, aravuga ko gereza igurira abakora ubukoririkori ibikoresho bagakora byagurishwa bagahabwa 20 ku ijana ku giciro cy\u2019icyaguzwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d Mubyukuri umuntu uri muri gereza ashobora kuba yafasha umuryango we uri hanze kandi afunze, kuko hari ibikorwa bitandukanye bashobora gukuramo amafaranga bifashisha mu buzima bwabo uko bashaka ari naho bashobora kuba bafasha imiryango yabo iri hanze. urugero, gereza igura ibikoresho byifashishwa mu bukorikori bakabibaha bakaboha ibikoresho bitandukanye byagurishwa bagahabwa makumyabiri ku ijana ku giciro cy\u2019igikoresho cyaguzwe.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Mu byukuri, iyo ubashije kwakira ubuzima bwo muri gereza ushobora no kuba wakwiteza imbere ndetse ukaba wanafasha umuryango wawe binyuze muri ibyo bikorwa nyongeramusaruro bitanga amafaranga.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" width=\"770\" height=\"514\" src=\"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/05\/csm_kkkk_9fb2e16af2.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-6459\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/05\/csm_kkkk_9fb2e16af2.jpg 770w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/05\/csm_kkkk_9fb2e16af2-300x200.jpg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2022\/05\/csm_kkkk_9fb2e16af2-768x513.jpg 768w\" sizes=\"(max-width: 770px) 100vw, 770px\" \/><figcaption>Ubu ni bumwe mu bugeni n&#8217;ubukorikori bukorerwa muri gereza.<\/figcaption><\/figure>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri gereza abarimo bakora ibintu bitandukanye aribyo bikorwa nyongeramusaruro bituma babasha kubona amafaranga aturutse ku giciro cyicyo yakoze kikagurishwa  agahabwaho makumyabiri ku ijana (20%) ku kiguzi, akaba yayakoresha uko ashaka ari naho ashobora gufasha umuryango we uri hanze.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":6460,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":7,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-6458","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6458","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6458"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6458\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/6460"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6458"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6458"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6458"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}