{"id":6453,"date":"2014-02-10T06:06:00","date_gmt":"2014-02-10T06:06:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=6453"},"modified":"2022-05-06T06:11:49","modified_gmt":"2022-05-06T06:11:49","slug":"minisitiri-oda-gasinzigwa-yasabye-abana-bagororererwa-mu-kigo-ngororamuco-cya-nyagatare-kuzava-muri-icyo-kigo-barabaye-intangarugero","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=6453","title":{"rendered":"MINISITIRI ODA GASINZIGWA YASABYE ABANA BAGORORERERWA MU KIGO NGORORAMUCO CYA NYAGATARE KUZAVA MURI ICYO KIGO BARABAYE INTANGARUGERO"},"content":{"rendered":"\n<p>Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango barimo Minisitiri w\u2019Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazili HARERIMANA, Komiseri Mukuru w\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa, CGP Paul RWARAKABIJE, Umuyobozi w\u2019Akarere ka Nyagatare, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, abanyamadini n\u2019abandi banyacyubahiro banyuranye, Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko gusana no kwagura icyo kigo ari igikorwa cy\u2019indashyikirwa kije mu gihe nyacyo, igihe Abanyarwanda bose basabwa kuzirikana ko u Rwanda rushyize imbere kurengera uburenganzira bw\u2019umwana, bwo shingiro ry\u2019iterambere ryarwo. Yaboneyeho ashimira abantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Gasinzigwa yasabye abana bari muri icyo Kigo guhinduka bakaba abana beza, bagaca ukubiri n\u2019ingeso mbi zatumye bagongana n\u2019amategeko bikabaviramo guhabwa ibihano n\u2019inkiko, zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, gufata ku ngufu n\u2019izindi. Yabasabye kandi kudapfusha ubusa amahirwe babonye maze ubumenyi bunyuranye bahabwa muri icyo kigo bakabwitaho kuko buzabagirira akamaro mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza ibihano bakatiwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Agaruka ku babyeyi, Minisitiri Gasinzigwa yasabye ababyeyi bose kwita ku nshingano zabo zo gukurikirana uburere bw\u2019abana babo umunsi ku wundi, ibyo bikazatuma nta mwana wongera kwiroha mu ngeso mbi ngo bitume yibona imbere y\u2019inkiko. Yamaganye kandi ababyeyi gito baroha abana babo mu ngeso mbi, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, uteshutse ku nshingano zo kurera agacyahwa yananirana hakitabazwa inzego z\u2019ubuyobozi.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uwo muhango, Komiseri Mukuru w\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019abagororwa, CGP Paul RWARAKABIJE yabwiye abawitabiriye ko imirimo yo gusana no kwagura icyo kigo yatwaye amafaranga y\u2019u Rwanda miliyoni 634,000,000, ikaba yarakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y\u2019u Rwanda ibinyujije muri RCS, Umuryango witwa DIDE n\u2019Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).<\/p>\n\n\n\n<p>Icyo kigo kigizwe n\u2019ibyumba byo kurararamo, harimo igice kigenewe abahungu n\u2019ikigenewe abakobwa, kigizwe kandi n\u2019igice kigenewe amashuri harimo ay\u2019inyigisho zisanzwe n\u2019ay\u2019imyuga ndetse n\u2019ibibuga bigenewe imikino itandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubwo icyo kigo cyatahwaga ku mugaragaro cyari gicumbikiye abana 161 baturuka mu Turere tunyuranye tw\u2019Igihugu barimo abahungu 158 n\u2019abakobwa 3. Muri abo bana 158 bakaba baramaze gukatirwa n\u2019inkiko naho 3 bakaba bakiburana.<\/p>\n\n\n\n<p>Nk\u2019uko byasobanuwe na Komiseri Mukuru wa RCS, abo bana bahabwa iby\u2019ibanze bikenewe birimo ibikoresho by\u2019isuku, ubuvuzi, uburezi n\u2019ibindi. Mu myuga abo bana bigishwa harimo ububaji, ubwubatsi, gusudira, kogosha, kudoda n\u2019iyindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Komiseri Mukuru wa RCS akaba yarashimiye Leta y\u2019u Rwanda n\u2019abafatanyabikorwa banyuranye bafashije kugira ngo imirimo yo gusana no kwagura icyo kigo irangire, yasabye kandi ko ubufatanye nk\u2019ubwo bwakomeza no mu bindi bikorwa binyuranye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ikigo Ngoraramuco cya Nyagatare cyahoze ari Gereza ya Nyagatare, abantu bakuru bari bafungiwe muri iyo gereza bakaba barimuriwe mu zindi gereza kugira ngo aho habe umwihariko w\u2019ahagororerwa abana bagonganye n\u2019amategeko Igihugu kigenderaho kandi bahahererwe ubumenyi buzabafasha mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza ibihano baba bakatiwe n\u2019inkiko.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibi Minisitiri w\u2019Uburinganire n\u2019Iterambere ry\u2019Umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa yabisabye abana bafite imyaka iri hagati ya 14 na 18 bakatiwe n\u2019inkiko kubera ibyaha binyuranye bakoze ubwo hatahwaga ku mugaragaro Ikigo cy\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe imfungwa n\u2019abagororwa kigenewe kubakira giherereye mu Karere ka Nyagatare, Intara y\u2019Iburasirazuba kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2014.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":8,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-6453","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6453","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6453"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6453\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6453"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6453"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6453"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}