{"id":6414,"date":"2022-04-18T09:49:00","date_gmt":"2022-04-18T09:49:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=6414"},"modified":"2022-05-04T10:00:44","modified_gmt":"2022-05-04T10:00:44","slug":"abarokotse-jenoside-nabayikoze-muri-gereza-babanye-neza-nta-kibazo-kigaragara-hagati-yabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=6414","title":{"rendered":"Abarokotse Jenoside n\u2019abayikoze muri gereza babanye neza nta kibazo kigaragara hagati yabo"},"content":{"rendered":"\n<p>Abarokoze Jenoside n\u2019abayirokotse, &nbsp;bavuga ko muri gereza babanye neza nta kibazo &nbsp;bagirana kandi no mu bikorwa byo kwibuka byose barabyitabira bikanafasha bamwe mu bayikoze kubohoka, bakirega bakemera icyaha bakoze bagasaba imbabazi abo bahemukiye bikabafasha kurushaho kubana neza.<\/p>\n\n\n\n<p>Aba ni bamwe mu bagororwa batandukanye ba gereza ya Nyarugenge, basobanura uko babanye muri gereza kuko &nbsp;habamo abantu b\u2019ingeri zose haba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze , abagize uruhare mu kuyihagarika ndetse n\u2019urubyiruko&nbsp; ruzira ibindi byaha bitandukanye rwavutse nyuma yayo rukeneye kumenya amateka nyayo yatumye iba.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirimanzi Gergoire umwe mu bakoze Jenoside bakanayitegura, avuga ko aterwa ipfunwe no kuba Leta y\u2019u Rwanda ibagirira impuhwe bo batarabashije kuzigirira abandi.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati \u201dMubyukuri ndi mu bantu bateguye Jenoside ndanayikora, nitabiriye inama nyinshi zayiteguraga kuko nari umuyobozi w\u2019umurenge wa Nyakabanda nkaba n\u2019umuyobozi wa MRND muri uwo murenge, natanze imbunda nyinshi zagombaga gukoreshwa hicwa abatutsi, ariko ubu nterwa ipfunwe n\u2019impuhwe&nbsp; leta y\u2019u Rwanda itugirira ikatuvuza, ikatwambika ndetse ikanatugaburira twe tutarabashije kuzigirira abandi, birambabaza cyane!.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Uwamungu Idrissa umugororwa ushinzwe ibikorwa byo kwibuka kuri gereza ya Nyarugenge&nbsp; akaba n\u2019umwe mu barokotse Jenoside aravuga ko muri gereza umutekano ari wose.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati\u201d Gereza ibamo ingeri zose, hari abakuze ndetse n\u2019urubyiruko &nbsp;rwari rutaravuka urundi rukiri ruto, runakeneye cyane kumenya amateka &nbsp;menshi ku gihugu &nbsp;ndetse n\u2019imiyoborere byakigejeje &nbsp;kuri Jenoside yahitanye imbaga y\u2019Abatutsi muri Mata 1994, &nbsp;ari nayo mpamvu kuri gereza ibikorwa byo kwibuka bikorwa nk\u2019uko mu gihugu hose bikorwa abakoze Jenoside bagahura n\u2019abayirokotse bakabasha kubohoka bagasaba imbabazi abo bahamukiye, urubyiruko narwo rukahigira amateka menshi, kugeza ubu ntakibazo cy\u2019amakimbirane kirabaho cyangwa gushaka kwihorera.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Gasana constantin uwarokotse Jenoside, nawe avuga ko imibanire y\u2019abarokotse n\u2019abayikoze ni ntamakemwa kuko bamwe babohotse bagasaba imbabazi.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati\u201dMuri rusange imibanire yacu hano muri gereza ni ntamakemwa, habamo kuibwizanya ukuri abantu bakabohoka kandi ubona ko iyo abohotse agasaba imbabazi arahinduka ukabibona, mu bikorwa no mu mibanire ya buri munsi kuko aba amaze kugusaba imbabazi ndetse tukanabibonera mu bihe byo kwibuka uburyo dufatanya mu bintu byose uretse ko byari bigoye kwakira ko ugiye kubana n\u2019umuntu wakwiciye umunsi ku munsi ariko tugira umutekano uhagije muri gereza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nyirandegeya Mwamini Esperance umugororwa kuri gereza ya Nyarugenge wakoze icyaha cya Jenoside ubyemera, aravuga ko bahindutse bagasaba imbabazi.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati\u201dTwumvaga icyaha twakoze cyabazwa leta kuko ariyo yayiteguye, gusa uko hagiye habaho ibiganiro bitandukanye twagiye twumva uburemere bw\u2019icyaha twakoze ndetse bamwe twaje kwemera icyaha tugisabira imbabazi kandi tubanye neza nabo twahekuye kandi nabo baratubabariye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Kabagire Jenifer uwarokotse Jenoside, &nbsp;avuga ko akimara guhanishwa gufungwa yibizaga uko muri gereza azabana n\u2019abamwiciye.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati\u201dNkimara guhamwa n\u2019icyaha bikaba ngombwa ko nza gukora igihano cy\u2019icyaha nakoze muri gereza, numvise ubuzima burangiye kuko siniyumvishaga uko nzabana n\u2019abantu bakoze Jenoside.Gusa naje gusanga umutekano muri gereza uhari ntawapfa kuvogera ubuzima bw\u2019undi hari umutekano uhagije.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Uwayezu Augustin umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge avuga ko muri gereza umutekano Umeze neza &nbsp;nta kibazo cy\u2019umutekano muke kiragaragaramo ndetse no mu bihe byo kwibuka usanga ntamibanire mibi irangwa muri gereza.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati\u201d umuntu wese ashobora kwibaza niba umuntu yabana n\u2019umuntu wamwiciye bakabana ahantu hamwe, gereza ibamo abantu b\u2019ingeri zose baba abakoze Jenoside , abayirokotse , abayihagaritse ndetse n\u2019urubyiruko rwakoze ibyaha bitandukanye , umutekano rero muri gereza uhagaze neza nta muntu ushobora gusagarira undi ndetse no mu bihe byo kwibuka ubona abantu bose bitabira kuko habaho guhabwa inyigisho zitandukanye zijyanye n\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge ndetse na ndi umunyarwanda kandi ubona ko zafashije abantu benshi guhinduka bakabohoka ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye, aho hari n\u2019indi miryango y\u2019isanamitima ariyo Prison Fellowship, Mvura nkuvure ifasha abakoze Jenoside kwirega bakemera icyaha bakagisabira imbamabazi ndetse bakanatanga amakuru ku mibiri itaraboneka. Kugeza ubu umutekano muri gereza uhagaze neza nta mibanire mibi iharangwa.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuri gereza zose&nbsp; byakozwe nkuko ahandi hose mu gihugu byagiye bikorwa ibiganiro bigatangwa ku bufatanye n\u2019ubuyobozi bwa gereza ndetse n\u2019izindi nzego zitandukanye.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abarokoze Jenoside n\u2019abayirokotse, &nbsp;bavuga ko muri gereza babanye neza nta kibazo &nbsp;bagirana kandi no mu bikorwa byo kwibuka byose barabyitabira bikanafasha bamwe mu bayikoze kubohoka, bakirega bakemera icyaha bakoze bagasaba imbabazi abo bahemukiye bikabafasha kurushaho kubana neza. Aba ni bamwe mu bagororwa batandukanye ba gereza ya Nyarugenge, basobanura uko babanye muri gereza kuko &nbsp;habamo abantu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6415,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":30,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-6414","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6414","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=6414"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/6414\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/6415"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=6414"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=6414"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=6414"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}