{"id":5874,"date":"2015-11-25T13:48:00","date_gmt":"2015-11-25T13:48:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=5874"},"modified":"2022-04-27T13:50:32","modified_gmt":"2022-04-27T13:50:32","slug":"rcs-yakanguriye-abayeyi-bafite-abana-bafunze-kujya-babasura","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=5874","title":{"rendered":"RCS yakanguriye abayeyi bafite abana bafunze kujya babasura"},"content":{"rendered":"\n<p> Kuba RCS ikangurira ababyeyi kujya basura abana bari I Nyagatare aho barangiza ibihano bahawe n\u2019inkiko ni uko umwana udasurwa ahora yigunze bityo bigatuma igikorwa cyo kumugorora kigorana. Komiseri Charles Musitu ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa barangije ibihano byabo, aganira n\u2019ababyeyi bafite abana \u00a0bafunze yababwiye ko ni ubwo umwana aba yakosheje agafungwa, umuryango we by\u2019umwihariko abayeyi batagomba kumutererana, bagomba kumwerekaho urukundo. Komiseri MUSITU yabwiye kandi ababyeyi bafite abana bafungiye mu kigo Ngororamuco cy\u2019I Nyagatare ko Leta yashyizeho gahunda zihamye zo kwigisha abo bana kugirango nibarangiza ibihano bazabashe kwigirira akamaro.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/uploads\/RTEmagicC_kar2.JPG.jpg\" alt=\"\"\/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/uploads\/RTEmagicC_kar3.JPG.jpg\" alt=\"\"\/><\/figure>\n\n\n\n<p>Yakomeje ababwira ko ababyeyi nabo bafite inshingano mu kwita cyangwa kurera abana babo. Ibyo bigakorwa babasura. Bamwe mu babyeyi bari bitabiriye iki kiganiro bagaragaje imbogamizi, z\u2019uko kuba abadasura abana babo bafunzwe biterwa n\u2019ubukene bafite. Kuri iyi mbongamizi Komiseri Musitu yabwiye abo babyeyi ko nta rwitwazo umubyeyi yagira rwo kutereka urukundo umwana we, abasaba kandi kujya babyara abana bashoboye kurera.<\/p>\n\n\n\n<p>Kugirango umwana ufunzwe agororwe neza &nbsp;RCS isanga &nbsp;ababyeyi babo bagomba kubigiramo uruhare, abadafite amikoro yo gusura abana babo RCS yabateganirije &nbsp;amafaranga y\u2019urugendo umubyeyi wasuye umwana we asubizwa mu gihe yamusuye rimwe mu kwezi. Ibi bikorwa byo gukangurira ababyeyi bafite abana bafunze kujya babasura, &nbsp;RCS &nbsp;ibifatanya n\u2019umuryango Fondation DIDE ari nawo wagize uruhare mu kuvugurura iki kigo Ngororamuco cya Nyagatare.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/uploads\/RTEmagicC_kar5.JPG.jpg\" alt=\"\"\/><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image\"><img decoding=\"async\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/uploads\/RTEmagicC_kar4.JPG.jpg\" alt=\"\"\/><\/figure>\n\n\n\n<p>Ikigo Ngororamuco cya Nyagatare cyakira abana bakatiwe n\u2019inkiko ngo baze kuharangiriza ibihano bari mu kigero cy\u2019imyaka iri hagati ya 14-18. &nbsp;Abana 251 bafungiye muri iki kigo bigishwa imyuga itandukanye ndetse harimo n\u2019amashuri y\u2019uburezi bw\u2019ibanze bw\u2019imyaka 12.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urwego rw\u2019Igihugu Rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa RCS rwatangiye gahunda yo gukangurira ababyeyi bafite abana bafungiye mu Kigo Ngorororamuco cya Nyagatare RCS kujya babasura. Iki gikorwa cyatangirijwe mu ntara y\u2019Iburengerazuba kuri uyu wa mbere mu karere ka Karongi.<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":5878,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":2,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-5874","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5874","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5874"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5874\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/5878"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5874"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5874"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5874"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}