{"id":5826,"date":"2013-06-27T13:30:00","date_gmt":"2013-06-27T13:30:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=5826"},"modified":"2022-04-27T13:57:26","modified_gmt":"2022-04-27T13:57:26","slug":"gusura-imfungwa-nabagororwa-ni-inshingano-zacu-minisitiri-wumutekano-mu-gihugu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=5826","title":{"rendered":"Gusura imfungwa n\u2019abagororwa ni inshingano zacu- Minisitiri w\u2019umutekano mu Gihugu"},"content":{"rendered":"\n<p>Minisitiri w\u2019Umutekano mu Gihugu yavuze ko ari ngombwa gusura za Gereza kenshi kugira ngo arebe ibibazo abazifungiyemo bafite n\u2019uburyo bigomba gukemuka ndetse banagezweho gahunda zinyuranye z\u2019Igihugu. Yongeyeho kandi ko biri no mu nshingano ze we n\u2019abo bafatanya mu kazi ka buri munsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uru ruzinduko rwe kuri Gereza ya Muhanga, Minisitiri Mussa Fazil Harerimana yasabye imfungwa n\u2019abagororwa kurangwa n\u2019ubunyarwanda birinda ikintu cyose cyaganisha u Rwanda mu macakubiri y\u2019amoko kuko ari yo yabaye intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ministre Fazil yabibukije ko mu muco nyarwanda iyo umuntu wo mu muryango yakosaga, yemeraga icyaha yakoze maze agasaba imbabazi. Ni muri urwo rwego yaasabye abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga batarasaba imbabazi abo bahemukiye gutera intambwe zo kubikora kandi bakabikora bibavuye ku mutima.<\/p>\n\n\n\n<p>Ministre Fazil Harerimana yakomeje abwira abagororwa bo muri iyo gereza ko Igihugu gikora byinshi kugira ngo bagire imibereho myiza, bityo abasaba na bo ko bagira uruhare mu iterambere ry\u2019Igihugu bakora ibikorwa nyongeramusaruro.<\/p>\n\n\n\n<p>Abagororwa babajije niba umuntu ufunze ashobora kubona amafaranga ya pansiyo maze Minisitiri w\u2019Umutekano mu Gihugu abasubiza ko itegeko ryari risanzwe ritabyemera ko ariko ririmo kuvugururwa kugira ngo uwabashije uwabashije kwiteganyiriza ubwo burenganzira abuhabwe.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w\u2019Umutekano mu Gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana ubwo yasuraga Gereza ya Muhanga kuri uyu wa kane ku itariki ya 07\/11\/2013.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":5829,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":108,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-5826","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5826","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5826"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5826\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/5829"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5826"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5826"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5826"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}