{"id":5789,"date":"2013-09-30T13:00:00","date_gmt":"2013-09-30T13:00:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=5789"},"modified":"2022-04-27T13:01:40","modified_gmt":"2022-04-27T13:01:40","slug":"rcs-yifatanyije-nabafatanyabikorwa-bayo-mu-gikorwa-cyumuganda-usoza-ukwezi-kwa-nzeri","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=5789","title":{"rendered":"RCS yifatanyije n\u2019abafatanyabikorwa bayo mu gikorwa cy\u2019umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri"},"content":{"rendered":"\n<p>Igikorwa cy\u2019umuganda nyirizina cyatangiye saa mbiri za mu gitondo kiyobowe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary Gahonzire cyibanze ku gusibura umuyoboro w\u2019amazi y\u2019imvura ku muhanda wa km 2 uhuza Gereza ya Rubavu n\u2019umuhanda munini rusange. Hakozwe kandi igikorwa cy\u2019isuku hatemwa ibihuru byari ku nkengero z\u2019uwo muhanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyuma y\u2019igikorwa cy\u2019umuganda, abawitabiriye bahuriye kuri Gereza ya Rubavu aho basuye abagororwa n\u2019imfungwa bose bakaganira na bo hagamijwe kubashishikariza gukomeza kwiyubaka mu bumenyi bahererwa muri gereza bubafasha kugororoka.<\/p>\n\n\n\n<p>Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushima ubwitonzi abagororwa n\u2019imfungwa ba Gereza ya Rubavu bakomeje kugaragaza babasaba kubikomeraho kandi babizeza umutekano wabo n\u2019uw\u2019imiryango yabo. Babasabye kwirinda ibihuha bakumira icyabahungabanya cyose.<\/p>\n\n\n\n<p>Abagororwa ba Gereza ya Rubavu bataramiwe kandi n\u2019umuhanzi Kizito Mihigo wabanje kubaha ikiganiro gikubiyemo ubuhamya bwe bugamije kwereka imfungwa n\u2019abagororwa akamaro k\u2019imbabazi mu rugendo rw\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge. Kizito Mihigo yambwiye imfungwa n\u2019abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu ko imbabazi zishoboka iyo harimo ubushake bwo gukira ku mutima buri wese ku giti cye.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu ijambo rye ryo gusoza icyo gikorwa, Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Mary Gahonzire yabwiye imfungwa n\u2019abagorrwa ko u Rwanda rugeze kure &nbsp;mu miyoborere myiza akaba ari na yo mpamvu imbaga y\u2019abantu batandukanye yaje kwifatanya na bo mu gikorwa cy\u2019umuganda. Komiseri Mukuru Wungirije yibukije abari aho bose ko igikorwa cy\u2019umuganda ari icyo gushimangira ukwigira no kwihesha agaciro kuri Munyarwanda wese.<\/p>\n\n\n\n<p>Yashoje ashimira abafatanyabikorwa ba RCS mu kugorora bitabiriye icyo gikorwa bari biganjemo abanyamadini n\u2019amatorero anabasaba gukomeza ibikorwa byiza bakora mu rwego rwo kugorora n\u2019isanamitima.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w\u2019ukwezi kwa Nzeri 2013 abakozi b\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa (RCS) bifatanyije na bamwe mu bafatanyabikorwa b\u2019urwo Rwego mu kugorora mu gikorwa cy\u2019umuganda usoza ukwezi. Uwo muganda wabereye kuri Gereza ya Rubavu iherereye mu Murenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu witabiriwe kandi n\u2019abagororwa bo muri iyo Gereza.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":3,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-5789","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5789","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5789"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5789\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5789"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5789"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5789"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}