{"id":5585,"date":"2013-02-02T11:13:00","date_gmt":"2013-02-02T11:13:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=5585"},"modified":"2022-04-27T11:15:12","modified_gmt":"2022-04-27T11:15:12","slug":"u-burundi-bugiye-kwigira-ku-rwanda-uburyo-abana-bitabwaho-mu-magereza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=5585","title":{"rendered":"U Burundi bugiye kwigira ku Rwanda uburyo abana bitabwaho mu magereza"},"content":{"rendered":"\n
20\/02\/2013 Bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe amagereza n\u2019abandi bayobozi batandukanye mu Burundi bari mu ruzinduko rw\u2019akazi mu Rwanda, baratangaza ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku Rwanda uburyo rufata abana bari kugororerwa mu magereza.
Ibi babitangaje tariki 19\/02\/2013 nyuma yo gusura Gereza ya muhanga iri mu Karere ka Muhanga. Iyi gereza kuri ubu ikaba ifite ibyiciro bitandukanye by\u2019imfungwa n\u2019abagororwa, birimo abana bari munsi y\u2019imyaka 18 abakuze barimo abagore n\u2019abagabo.
Aba bayobozi bakuru babonye uburyo mu Rwanda aba bafungwa n\u2019abagororwa by\u2019umwihariko abana bafatwa, maze bafata icyemezo cyo kwigira ku Rwanda kuko rubafata bitandukanye n\u2019uko bo babafata mu gihe bageze muri gereza.
Mu Rwanda gahunda ihari ni iyo kugorora abageze muri gereza kurusha uko bahanwa kuko ngo baba bazagera igihe bagasubira mu muryango nyarwanda aho bazongera bakabana n\u2019ababo barahindutse.
Ibi akaba ari nabyo bikorwa no ku bana bato cyane ko Leta y\u2019u Rwanda yabashyizeho umwihariko aho bagera mu magereza bagahabwa amasomo atandukanye bitewe n\u2019ibyo buri wese ashoboye kandi yiyumvamo, byaba imyuga, amasomo asanzwe nk\u2019aho usanga abacikije amasomo bayakomereza muri gereza nta kibazo.
Nk\u2019uko bitangazwa na Minani Eduard, umujyanama wa Minisitiri w\u2019ubutabera mu Burundi ngo bafashe icyemezo cyo gufatira urugero ku Rwanda aho nabo bagiye kubaka gereza ebyiri mu gihugu cyabo, aho izi gereza zizaba zihariwe n\u2019abana gusa. Avuga ko nabo bazagerageza kujya bashaka uko babagorora aho kubahana gusa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"
20\/02\/2013 Bamwe mu bayobozi bakuru bashinzwe amagereza n\u2019abandi bayobozi batandukanye mu Burundi bari mu ruzinduko rw\u2019akazi mu Rwanda, baratangaza ko bafashe icyemezo cyo kwigira ku Rwanda uburyo rufata abana bari kugororerwa mu magereza.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":0,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":1,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-5585","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5585","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5585"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5585\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5585"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5585"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5585"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}