{"id":5532,"date":"2016-10-03T10:10:00","date_gmt":"2016-10-03T10:10:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=5532"},"modified":"2022-04-27T10:15:08","modified_gmt":"2022-04-27T10:15:08","slug":"abacungagereza-bahagurukiye-kurwanya-ibyaha-bikorerwa-muri-gereza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=5532","title":{"rendered":"Abacungagereza bahagurukiye kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza"},"content":{"rendered":"\n<p>Abayobozi batandukanye b\u2019amagereza ndetse nab\u2019Urwego rw\u2019Igihugu Rushinzwe imfungwa n\u2019Abagororwa RCS bari mu Ishuri ryigisha amategeko I Nyanza aho barimo guhabwa ubumenyi ku buryo bwo kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza. Nkuko byatangajwe na Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS DCGP Mary Gahonzire ubwo yatangizaga ayo mahugurwa ku mugaragaro abacungagereza bagomba guhabwa ubumenyi butandukanye bwo gukusanya amakuru y\u2019uko imfungwa n\u2019abagororwa babayeho muri gereza kuko ahateraniye abantu benshi bashobora kuba abakora ibyaha. DCGP Mary Gahonzire aganira n\u2019abacungagereza bitabiriye aya mahugurwa yabasobanuriye ko abacungagereza bose bagomba kubona aya mahugurwa yo gukusanya amakuru ajyanye n\u2019umutekano wa gereza. Ni muri urwo rwego yasahaye ishingano abo bitabiriye ayo masomo kuzahugura abandi bacungereza. &nbsp;Amahugurwa nkaya akaba ari ayo gukumira ko hari icyaha cyakorerwa muri gereza.<\/p>\n\n\n\n<p>&nbsp;Aya masomo ajyanye n\u2019umutekano arimo kwigishwa abacungagereza muri ILPD, aratangwa n\u2019impuguke y\u2019umunyaisraheli ZUR KREDO. Ubuyobozi bw\u2019ishuri ry\u2019amategeko ry\u2019I Nyanza ILPD mu izina rya NDAYISABA Emmanuel atangaza ko kuba RCS itegurira abacungagereza amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n\u2019ubutabera ndetse n\u2019umutekano bijyanye &nbsp;no kunoza umwuga wo kurinda gereza&nbsp; bituma umuryango mpuzamahanga ugirira ikizere u Rwanda, ukarusaba abacungagereza bajya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Umuyobozi wa gereza yemerewe kugenza icyaha cyabereye muri gereza, umugororwa wagikoze akaba yamukorera dosiye ishyikirizwa urukiko rukakimukurikiranaho. Aya mahugurwa azamara iminsi 15 yitabiriwe n\u2019abacungagereza 30 .<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abayobozi batandukanye b\u2019amagereza ndetse nab\u2019Urwego rw\u2019Igihugu Rushinzwe imfungwa n\u2019Abagororwa RCS bari mu Ishuri ryigisha amategeko I Nyanza aho barimo guhabwa ubumenyi ku buryo bwo kurwanya ibyaha bikorerwa muri gereza<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":5533,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":39,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-5532","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5532","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5532"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5532\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/5533"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5532"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5532"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5532"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}