{"id":4648,"date":"2022-02-08T08:22:00","date_gmt":"2022-02-08T08:22:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=4648"},"modified":"2022-03-28T08:24:14","modified_gmt":"2022-03-28T08:24:14","slug":"abacungagereza-25-bo-kuri-gereza-ya-nyamagabe-bahawe-amahugurwa-yo-gufasha-uwahuye-nihungabana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=4648","title":{"rendered":"Abacungagereza 25 bo kuri Gereza ya Nyamagabe bahawe amahugurwa yo gufasha uwahuye n\u2019ihungabana"},"content":{"rendered":"\n<p>kuri&nbsp; Gereza ya Nyamagabe uyu munsi kuwa 08 Gashyantare 2022, bahawe amahugurwa y\u2019umunsi umwe yahawe abacungagereza,&nbsp;ajyanye no kwita ku muntu wahuye n\u2019ihungabana hagamijwe kwita ku buzima bwo mu mutwe igihe umuntu yahuye nicyo kibazo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni amahugurwa yatanzwe n\u2019Umuryango utegamiye kuri Leta \u201cGoodnewsrwanda\u201d ku bufatanye na RCS, icyari kigambiriwe muri ayo mahugurwa ni uguha ubumenyi abacungagereza bujyanye no kwita ku wahuye n&#8217;ihungabana cyane ku mfungwa n&#8217;Abagororwa&nbsp;mu gihe&nbsp;bari muri Gereza hagamijwe kubungabunga no kwita ku buzima bwo mumutwe, kuko uwo muryango ufite inshingano zo kwita ku bana bo ku muhanda, kurwanya ubukene, guharanira amahoro ndetse no kurengera uburenganzira bw\u2019ikiremwa-muntu.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe, SSP Marie Grace Ndwanyi, ni we wafunguye aya mahugurwa, aha ikaze abaje kuyatanga anasaba abayitabiriye kuyakurikirana neza, kuko ari amahirwe bagize.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize:\u201d Tubahaye ikaze kuri gereza ya Nyamagabe tubashimira n\u2019umwanya wanyu wo kuza kuduhugura, ku bijyanjye no kwita ku bahungabanye ndetse nasaba abitabiriye aya mahugurwa kuyaha agaciro, kuko aya ari amahirwe mubonye ndetse nkaba mbashishikariza kuzasangiza ubumenyi muri bukuremo abatabashije kuyitabira.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi w\u2019uwo muryango Pius Nyakayiro ari kumwe na Hamne Gunilla, ni bo batanze amahugurwa kuri abo bacungagereza bagera kuri 25, bashobora gufasha abantu bahuye n\u2019ikibazo cy\u2019ihungabana hagamijwe kubungabunga no kwita ku buzima bwo mu mutwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Aya mahugurwa biteganyijwe ko ku munsi w\u2019ejo azakomeza aho azahabwa Imfungwa n\u2019Abagororwa bagera kuri 50 bazafasha abandi batazabasha kuyitabira.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>kuri\u00a0 Gereza ya Nyamagabe uyu munsi kuwa 08 Gashyantare 2022, bahawe amahugurwa y\u2019umunsi umwe yahawe abacungagereza,\u00a0ajyanye no kwita ku muntu wahuye n\u2019ihungabana hagamijwe kwita ku buzima bwo mu mutwe igihe umuntu yahuye nicyo kibazo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4651,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":15,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-4648","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4648","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4648"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4648\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/4651"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4648"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4648"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4648"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}