{"id":4614,"date":"2022-02-25T07:29:59","date_gmt":"2022-02-25T07:29:59","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=4614"},"modified":"2022-03-28T07:58:16","modified_gmt":"2022-03-28T07:58:16","slug":"gusura-imfungwa-nabagororwa-byakomorewe-hubahirizwa-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=4614","title":{"rendered":"Gusura Imfungwa n\u2019Abagororwa byakomorewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19"},"content":{"rendered":"\n<p>Mu cyumweru gishize ku mbugankoranyambaga z\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa haciyeho amatangazo avuga ku gusubukura ibikorwa byo gusura Imfungwa n\u2019Abagororwa byari byarahagaritswe kubera ubwirinzi bw\u2019 icyorezo cya COVID-19.<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu munsi kuwa 25 Gashyantare 2022, gusura Imfungwa n\u2019Abagororwa kuri Gereza zose mu gihugu byatangiye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkuko byatambutse mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS, ko uzasura agomba kuba hari ibyo yubahirije kugirango yemererwe gusura uwe uri muri gereza hirindwa icyakurura ubwandu bw\u2019icyo cyorezo cyandura mu gihe abantu bahuye bagakoranaho cyangwa se bagahurira &nbsp;ahantu hato bashobora gusangira umwuka bahumeka.<\/p>\n\n\n\n<p>Abasuye ababo kuri uyu munsi basazwe n\u2019ibyishimo nyuma y\u2019igihe kinini batabonana bavuga ko ari amahirwe akomeye bagize ,kuko batiyumvishaga igihe icyorezo kizarangira gusura bigasubira nkuko byari bisanzwe mbere yuko icyorezo cyaduka kigahagarika&nbsp; gahunda nyinshi zahuzaga abantu mu buryo bwa rusange aho Leta yafashe ingamba&nbsp; serivisi zimwe na zimwe zihuza abantu benshi zafunzwe harimo no gusura Imfungwa n\u2019Abagororwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Ngirimana Thadee umuturage wari waje gusura umwana we kuri Gereza ya Nyarugenge yavuze ko yishimiye uburyo yongeye kubonana n\u2019umwana we.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati:\u201dnishimye cyane kuko nongeye kubona umuhungu wanjye,nari mfite &nbsp;agahinda kenshi ko ntazongera kubona umwana wanjye vuba ariko ndashimira leta y\u2019u Rwanda yatekereje ko dukwiriye kongera kubona imiryango yacu &nbsp;ariko twubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi twabikoze baratureka&nbsp; duhura n\u2019abantu bacu twishimye cyane.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umugore witwa Mukandayisaba Carine nawe wari waje gusura umuvandimwe nawe yishimiye uburyo bakiriwe kuko batumvaga ko byakunda ko bongera gusura.<\/p>\n\n\n\n<p>yagize ati:\u201d nukuri byadushimishije kubona tuza gusura bakatwakira mu gihe kinini cyari gishize, batwakiriye neza mu buryo bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi byagenze neza kuko uhagera bakareba ko wiyandikishije basanga warabikoze bakakureka ugatambuka.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Gasana Constante umugororwa kuri Gereza ya Nyarugenge yashimye &nbsp;leta y\u2019u Rwanda uburyo iha agaciro abantu bayo.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati:\u201d ndashima leta y\u2019u Rwanda uburyo iha umuturage wayo agaciro, ibi ntituzabyibagirwa mu mitwe yacu kuko ntitwiyumvishaga ko ibi byaba ariko byabaye, ni iby\u2019agaciro kenshi kuritwe ntiwapfa kubyiyumvisha cyeretse ari wowe uri muri ubu buzima&nbsp; ntitwabona ishimwe twatanga mu buryo bwo gushima byaturenze.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Uwizeyimana Carine nawe ni umugororwa wa Nyarugenge yavuze ko ibyabaye atabyiyumvisha kuko bumvaga bitakunda bitewe n\u2019ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati:\u201duyu munsi twishimye cyane bamwe twabonye abagabo bacu ndetse n\u2019abana abandi babona abagore babo muri rusange imitima yacu iranezerewe cyane kubw\u2019iki gikorwa cyari kimaze iminsi cyarahagaritswe bitewe n\u2019icyorezo cya COVID-19, turizerako igihe kizagera ibintu bigasubira mu buryo nkuko byari bisanzwe.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuvugizi w\u2019urwego rw\u2019igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa SSP Pelly Uwera Gakwaya aravuga ko batangiye uyu munsi ariko uko icyorezo kizagenda kigabanuka&nbsp; amabwiriza azagenda avugururwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ati:\u201dmu by\u2019ukuri gusura uyu munsi byatangiye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa uko icyorezo kizagenda kirangira cyangwa kigenza make amabwiriza azagenda avugururwa kandi turanasaba abantu bose kwirinda ntitwishimire ngo isura ryatangiye ahubwo tugasigira abo twasuye icyorezo ibyiza twabikora ariko tukibuka kubahiriza amabwiriza kugirango bizakomeze no mu bihe biri imbere.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Urwego rw\u2019igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa &nbsp;ruravuga ko ruzakomeza kuvugurura amabwiriza bijyanye n\u2019uko icyorezo kizagenda kigabanuka bigasubira nkuko gusura mbere byari bisanzwe.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu cyumweru gishize ku mbugankoranyambaga z\u2019Urwego rw\u2019Igihugu rushinzwe Imfungwa n\u2019Abagororwa haciyeho amatangazo avuga ku gusubukura ibikorwa byo gusura Imfungwa n\u2019Abagororwa byari byarahagaritswe kubera ubwirinzi bw\u2019 icyorezo cya COVID-19.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":4615,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":170,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-4614","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4614","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4614"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4614\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/4615"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4614"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4614"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4614"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}