{"id":4588,"date":"2022-03-14T11:44:00","date_gmt":"2022-03-14T11:44:00","guid":{"rendered":"https:\/\/new.rcs.gov.rw\/?p=4588"},"modified":"2022-03-25T14:35:43","modified_gmt":"2022-03-25T14:35:43","slug":"inyongeramirire-iri-mu-bifasha-abanyantege-nke-muri-gereza-zitandukanye-gukomeza-kugira-ubuzima-bwiza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=4588","title":{"rendered":"Inyongeramirire iri mu bifasha abanyantege nke muri gereza zitandukanye gukomeza kugira ubuzima bwiza"},"content":{"rendered":"\n<p>Muri gereza zitandukanye habamo Imfungwa n\u2019Abagororwa bafite uburwayi n\u2019abanyantege nke, bakenera inyongerafunguro ituma ubuzima bwabo bukomeza kumera neza, kubera iyo mpamvu leta yashyizeho guhunda yo guha ifunguro ry\u2019inyongera ku babana n\u2019ibyo bibazo mu buryo bwo gusigasira amagara yabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Bamwe mu bagororwa bahabwa inyongerafunguro kuri gereza ya Bugesera, baravuga ko kuva iyo gahunda yajyaho yahinduye imibereho yabo kuko hari abari batangiye guhuma ariko ubu ibyo bibazo bikaba bigenda bikemuka, biturutse kuri iyo gahunda bashyiriweho yo kubaha bimwe mu biribwa birimo intugamubiri ituma bakomeza kugira imibereho myiza kandi bakaba barabonye impinduka kuva byatangira ndetse bakaba bakomeje kwishimira ubwo bufasha bagenerwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Kayinamura wellars umugororwa kuri gereza ya Bugesera yavuze ko yakundaga kubura amaraso cyane ariko ubu bikaba byaragabanutse bitakiri nka mbere.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati:\u201d narimfite uburwayi bwo kubura amaraso bakanyongerera kabiri mu mwaka, ariko kuva gahunda yo kuduha inyongerafunguro yatangira hari icyahindutse kuko nsigaye njya kongererwa amaraso rimwe mu myaka ibiri, ubu ubuzima bwarahindutse cyane ndetse n\u2019ibiro byariyongereye.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Karekezi Jean Pierre nawe wo kuri gereza ya Bugesera aravuga ko bagize amahirwe kuko bamwe mu basaza bari batangiye guhuma.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati:\u201d ndi umusaza w\u2019imyaka 91 turashima Ubuyobozi kuko bwaduhaye iyongerafunguro kuko bamwe mu basaza bari batangiye guhuma bagenda baturandase abandi barwara isereri ariko kuva badushyiriraho ubufasha bwo kuduha inyongerafunguro byadufashije, ibyo bibazo by\u2019ubuhumyi bikaba byaragabanutse ndetse n\u2019isereri ikaba yarashize turashimira Ubuyobozi budahwema kutwitaho.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y\u2019Imfungwa n\u2019Abagororwa kuri gereza ya Bugesera SP Patrick Ndizeye arasobanura uburyo abahabwa ubufasha batoranywa.<\/p>\n\n\n\n<p>Aragira ati:\u201d kugirango ujye ku rutonde rw\u2019abahabwa inyongeramirire, duhera ku banyantege nke cyane nk\u2019abasaza bari mu myaka myinshi, hakaba n\u2019abarwayi barwaye indwara zikomeye ku bufatanye n\u2019abaganga tukemeza ko ukwiriye kujya ku rutonde rwo kubona inyongerafunguro zirimo sosoma, isukari, indagara, imboga, amata ndetse na rutufu inyongeramirire ikungahaye ku byubaka umubiri, ibirinda indwara n\u2019ibitera imbaraga.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Abahabwa inyongeramirire ntakiguzi bakwa ibyo bagenerwa leta ibigena nkuko ibitunga imfungwa n\u2019abagororwa bigenwa nabyo irabiteganya mu buryo bwo kwita ku mibereho myiza yabo.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri gereza zitandukanye habamo Imfungwa n\u2019Abagororwa bafite uburwayi n\u2019abanyantege nke, bakenera inyongerafunguro ituma ubuzima bwabo bukomeza kumera neza, kubera iyo mpamvu leta yashyizeho guhunda yo guha ifunguro ry\u2019inyongera ku babana n\u2019ibyo bibazo mu buryo bwo gusigasira amagara yabo.<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":4589,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":65,"footnotes":""},"categories":[9],"tags":[],"class_list":["post-4588","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4588","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=4588"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/4588\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/4589"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=4588"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=4588"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=4588"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}