{"id":17606,"date":"2026-06-02T11:07:14","date_gmt":"2026-06-02T09:07:14","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=17606"},"modified":"2026-06-03T13:32:41","modified_gmt":"2026-06-03T11:32:41","slug":"rcs-iri-mubukangurambaga-bwa-e-huza-uburyo-bushya-koranabuhanga-bwo-koherereza-abagororwa-amafaranga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=17606","title":{"rendered":"RCS iri mubukangurambaga bwa E-Huza uburyo bushya koranabuhanga bwo koherereza abagororwa amafaranga"},"content":{"rendered":"\n<p>E-Huza ni uburyo bushya burigukoreshwa n\u2019imiryango ifite ababo bari mu magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, bifashisha boherereza amafaranga yo kwifashisha bahaha ibintu bakeneye mu buzima bwabo bwa burimunsi, bitandukanye nuko byagendaga mbere aho wohereza amafaranga warangiza ukohereza n\u2019ubutumwa kuyindi nimero ubamenyesha amazina y\u2019uwo woherereje amafaranga, uyohereje n\u2019ayo umwoherereje. Iyi serivise kandi ushobora kuyifashisha ku isura ryagenewe abafite ibibazo riba kuwa gatatu.<\/p>\n\n\n\n<p>umuvugizi w\u2019U rwego Rw\u2019urwanda Rushinzwe Igorora RCS, CSUPT Hillary Sengabo ubwo yatangije ubu bukangurambaga yasobanuriye Abagororwa n\u2019abantu bafunzwe ndetse n\u2019imiryango yabo ko ubu buryo bwizewe kuruta ubwa mbere.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d mubyukuri uburyo bwakoreshwaga mbere aho umuntu yorerezaga amafaranga akandikwa mu bitabo bwari bugoranye ndetse n\u2019amafaranga akoherezwa n\u2019abakozi ba MTN MOMO rimwe na rimwe ntagere kubo agenewe ugasanga kuri conte y\u2019igororero hariho amafaranga menshi ariko nihamenyekane beneyo, ariko ubu buryo buhita bukwereka uwo ugiye koherereza wasanga atariwe ukabireka kuko uhita ubona ko wibeshye, rero urumva ko ubu buryo ari bwiza cyane.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje avuga ko uburyo bushya bwo gukoresha E-huza buje gukemura imbogamizi zose zabagaho kuko hakoreshwa nimero iranga umugororwa (akarangamugororwa)ariyo RCS Case number ukabona umwirondoro w\u2019umugororwa ukabona kohereza amafaranga.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwitonze Genesta umwe mubahuguriwe uburyo bushya bwa E-Huza &nbsp;wari waje gusura umwe mu muryango we ufunze, yavuze ko&nbsp; ubu buryo buzoroshya cyane koherereza amafaranga abantu babo bafunze batongeye gusiragira ku Igororero, avuga ko uburyo bwa mbere bwo kohereza ubutumwa bugufi hari igihe butamugeragaho bikabasaba kujya ku Igororero kubabaza rimwe ugasanga ubwo butumwa kuri telefone barabusibye cyangwa telefone wayibagiwe mu rugo, mbona rero ubu buryo bwo gukoresha nomero iranga umugororwa izaba ari nziza kandi y\u2019izewe.<\/p>\n\n\n\n<p>Umwe mubagororwa bagororerwa ku Igororero rya Nyanza \u00a0Bushomberi Frederick, yavuze ko ubu bukangurambaga bwa E-Huza ari bwiza buzabafasha cyane ndetse bukorohereza n\u2019imiryango yabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d twishimiye ubu buryo bwa E-huza kuko buzadufasha kuri serivise, kuko umuryango uzajya wohereza amafaranga wizeye neza ko ageze aho agomba kugera, twarabyishimiye kuko uburyo bwa mbere kumenya ko hari amafaranga wohererejwe byaratindaga cyane ariko ubu uhita ubimenya vuba kubera ko buri mugororwa agira akarangamugororwa kamuranga kuyayobereza ahandi ntibyapfa kubaho, twarabyishimiye cyane.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>\u00a0Uwineza Jean Baptiste, twasanze ku Igororero rya Huye, aravuga ko yishimiye uburyo bushya bwashyizweho kuko hari igihe yoherezaga amafaranga ntagere aho agomba kugera kubera network cyangwa nizindi mbogamizi zitandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d hari igihe woherezaga amafaranga ntagere aho agomba kugera ariko ubu umuntu aba afite icyizere kuko uba ubona uwo ugiye kuyoherereza utapfa kuyayobya rero turishimira ko E- huza eje gukemura ibibazo byajyaga biba bitazongera kubaho.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Munyaneza Derrick umwe mubashinzwe guhugura no guhuza ibikorwa bya sisiteme ya E-Huza yavuze ko ubu buryo buje kwihutisha serivise zahabwaga Abagorwa n\u2019abantu bafunzwe zirimo kohererezwa amafaranga,Gusurwa ku isura ry\u2019umuryango ndetse no guhahirwa muri cantine z\u2019amagororero.<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje avuga ko uburyo bwambere bwakoreshwaga bugiye gusimburwa n\u2019ubushya bwa E-Huza ukoresheje *920# ugakurikiza amabwiriza uhabwa kuri telefoni yawe.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"640\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/04-1-1024x640.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-17610\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/04-1-1024x640.jpg 1024w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/04-1-300x187.jpg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/04-1-768x480.jpg 768w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/04-1-1536x960.jpg 1536w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/04-1-2048x1280.jpg 2048w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\"><strong><em>Bamwe mubaje gusura ababo bahawe imfashanyigisho kuri gahunda ya E-Huza.<\/em><\/strong><\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"666\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/03-1024x666.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-17611\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/03-1024x666.jpg 1024w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/03-300x195.jpg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/03-768x499.jpg 768w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/03-1536x998.jpg 1536w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/03-2048x1331.jpg 2048w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\"><strong><em>Bamwe mubagororwa bakurikiye amasomo ya E-Huza ku Igororero rya Nyanza bishimiye iyi sisiteme bagiye gutangira gukoresha.<\/em><\/strong><\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"761\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/05-1024x761.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-17612\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/05-1024x761.jpg 1024w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/05-300x223.jpg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/05-768x571.jpg 768w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/05-1536x1142.jpg 1536w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/06\/05-2048x1522.jpg 2048w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><figcaption class=\"wp-element-caption\"><strong><em>Umwe mu bagororwa ugororerwa ku Igororero rya Nyanza yasubiriragamo abandi ku masomo amaze guhabwa ya E-Huza.<\/em><\/strong><\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku magororero ya Nyanza na Huye, kuri uyu wa gatandatu taliki 30 Gicurasi 2026, RCS n\u2019abakozi bashinzwe guhuza ibikorwa bya E-Huza bakoze ubukangurambaga ku  ikoranabuhanga ryo koherereza abagororwa n\u2019abantu bafunzwe amafaranga bifashisha mubuzima bwa burimunsi.<\/p>\n","protected":false},"author":33,"featured_media":17608,"comment_status":"closed","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":38,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-17606","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17606","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/33"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=17606"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17606\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":17620,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/17606\/revisions\/17620"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/17608"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=17606"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=17606"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=17606"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}