{"id":12853,"date":"2023-10-31T08:38:38","date_gmt":"2023-10-31T06:38:38","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=12853"},"modified":"2023-11-01T10:16:38","modified_gmt":"2023-11-01T08:16:38","slug":"ku-cyicaro-gikuru-cya-rcs-habaye-umuhango-wihererekanyabubasha-hagati-yinama-nkuru-ya-rcs-icyuye-igihe-niyinjiye-mu-nshingano","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=12853","title":{"rendered":"Ku cyicaro Gikuru cya RCS Habaye umuhango w\u2019ihererekanyabubasha hagati y\u2019Inama nkuru ya RCS icyuye igihe n\u2019iyinjiye mu nshingano"},"content":{"rendered":"<p>Ni umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w\u2019umutekano mu Gihugu Gasana Alfred wari ukuriye abari bagize Inama nkuru ya RCS icyuye igihe ari nawe wakoze ihererekanyabubasha na Havugiyaremye Aimable, umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda wahawe inshingano nshya zo kuyobora abagize Inama Nkuru RCS high Council, bashyizweho n\u2019Iteka rya Perezida wa Repubulika no 064\/01 ryo kuwa 16\/10\/2023, aho uwo muhango witabiriwe n\u2019abari muri manda icyuye igihe n\u2019abashya binjiye mu nshingano, Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi akaba ari nawe mwanditsi w\u2019iyi nama nshya asimbuye uwari umwanditsi wayo wagizwe Minisitiri w\u2019Ingabo Juvenal Marizamunda, witabirwa na \u00a0Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni n\u2019abandi bayobozi bayobora za Diviziyo bakorera\u00a0 ku cyicaro Gikuru.<\/p>\n<p>Muri iryo hererekanyabubasha ryakozwe, Minisitiri Gasana yasobanuriye abitabiriye uwo muhango akazi gatandukanye kakozwe, harimo gahunda zo kugorora abakoze ibyaha bategurwa gusubira mu muryango nyarwanda.<\/p>\n<p>Yagize ati\u201d Hari byinshi byakozwe muri iyi manda tumaze, harimo kwigisha imyuga itandukanye abari mumagororero izabafasha kwiteza imbere bikanabarinda gusubira mubyaha, ariko kandi sinabura kuvuga ko hakiri ibibazo bikeneye gushakirwa umuti, harimo nk\u2019ibikorwaremezo cyane nk\u2019amagororero ashaje aho abakozi ba RCS bakorera n\u2019aho baba, hakiyongeraho n\u2019ibibazo by\u2019ubucukike mu magororero bukomeje kwiyongera umunsi kuwundi, gusa hari uburyo bwo kwagura amwe mu magororero bwatangiye mu rwego rwo kongera zimwe mu nyubako hagamije kugabanya ubucukike kandi turizera ko buzakomeza gukorwa.\u201d<\/p>\n<p>Havugiyaremye Aimable wahawe inshingano zo kuyobora Inama nkuru ya RCS akaba n\u2019umushinjacyaha Mukuru, yavuze ko icyo azibandaho ari imikoranire myiza n\u2019inzego agamije iterambere ry\u2019urwego.<\/p>\n<p>Yagize ati\u201d mubyo tuzashyira imbere ni imikoranire myiza hagati y\u2019inzego zitandukanye, kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere dusahakira ibisubizo bimwe mu bibazo rufite kandi aho natwe tuzabona hakenewe ubuvugizi tuzabukora kugira ngo iterambere ry\u2019uru rwego rikomeze kwigaragaza.\u201d<\/p>\n<p>Abagize Inama Nkuru ya RCS ( RCS High Council) ni Havugiyaremye Aimable, uyikuriye\u00a0 akungirizwa na Gahongayire Aurelie, Nabahire Anastase, uhagarariye Minisiteri y\u2019ubutabera, Semwaga Angelo, uhagarariye Minisiteri y\u2019ubutegetsi bw\u2019Igihugu, ACP Teddy Ruyenzi uhagarariye Polisi y\u2019u Rwanda, Twagirayezu Jean Marie Vianney ahagarariye urwego rw&#8217;ubugenzacyaha RIB, Me Buzayire Ang\u00e8le uhagarariye\u00a0 urugaga rw\u2019abavoka, Mugabekazi Marie Reine,\u00a0 na CGP Evariste Murenzi umwanditsi w\u2019iyi naman kuru akaba n\u2019umuyobozi wa RCS.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku mugoroba wo kuwa 31 Ukwakira 2023, ku cyicaro Gikuru cy\u2019Urwego rw\u2019u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, habereye umuhango w\u2019ihererekanyabubasha hagati y\u2019abagize  Inama nkuru ya RCS High Council basoje inshingano n\u2019abinjiye mu nshingano.<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":12854,"comment_status":"closed","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":30,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-12853","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12853","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12853"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12853\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/12854"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12853"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12853"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12853"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}