{"id":12376,"date":"2023-07-25T16:54:33","date_gmt":"2023-07-25T14:54:33","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=12376"},"modified":"2023-07-25T16:54:33","modified_gmt":"2023-07-25T14:54:33","slug":"abana-5-bagororerwa-mu-igororero-ryabana-rya-nyagatare-batangiye-ikizamini-cya-leza-gisoza-icyiciro-rusange-mumashuri-yisumbuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=12376","title":{"rendered":"Abana 5 bagororerwa mu Igororero ry\u2019Abana rya Nyagatare batangiye ikizamini cya Leza gisoza icyiciro rusange mumashuri yisumbuye"},"content":{"rendered":"<p>Muri abo banyeshuri bari gukora ibyo bizamini harimo abana 5 bagororerwa mu Igororero ry\u2019abana rya Nyagatare bari gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) bigaga mu mwaka wa gatatu w\u2019amashuri yisumbuye, aho bari gukorana n\u2019abandi banyeshuri baturutse mu bindi bigo bitandukanye kuri site y\u2019ikizamini ya GS Nyagatare, aho bakunze gukorera ibizamini ku bana bagejeje igihe bijyanye n\u2019imyaka baba bagezemo.<\/p>\n<p>Abantu bashobora kwibaza uko umwana afungwa agakomeza akiga bikaba ngombwa ko anakora ibizamini bya Leta! Mubyukuri Igororero ry\u2019abana rya Nyagatare rifite umwihariko wo kwakira abana baba baragonganye n\u2019amategeko kubera ibyaha bakoze, ariko kubera ko baba bataruzuza imyaka y\u2019ubukure ntabwo bajyanwa gufungirwa hamwe n\u2019abakuze, niyo mpamvu iyi bageze mu Igororero bakomeza kwitabwaho, bagahabwa ubumenyi butandukanye mu rwego rwo kubitaho kuko baba bagikeneye kwitabwaho.<\/p>\n<p>Ibyo bigishwa harimo imyuga n\u2019ubumenyingiro, amashuri asanzwe yo kwiga amosomo atuma bakora ibizamini bya Leta nk\u2019abandi bana biga muyandi mashuri asanzwe kuko bafite abarimu bafite ubushobozi bwo kubigisha ayo masomo, ndetse kubera kwitabwaho uko bikwiriye bitewe nuko umwanya munini usanga bari mumasomo abana batsinda neza cyane kuko kuva gahunda yo kubigisha bagategurwa gukora ikizamini cya Leta ntanumwe uragitsindwa.<\/p>\n<p>Abana batangiye ikizamini cya Leta uyumunsi ni 05 b\u2019igitsina gabo gusa, mu cyumweru cyatambutse hakaba harakoze abandi bana 19 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza harimo ab\u2019igitsinagore 2 n\u2019igitsinagabo 17.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uyumunsi taliki ya 25 Nyakanga 2023, abanyeshuli biga mumashuri yisumbuye ibyiciro byombi icyiciro rusange n\u2019abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya leta.<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":12377,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":136,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-12376","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12376","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=12376"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/12376\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/12377"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=12376"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=12376"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=12376"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}