{"id":10928,"date":"2023-04-24T12:28:00","date_gmt":"2023-04-24T10:28:00","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=10928"},"modified":"2023-04-26T12:36:09","modified_gmt":"2023-04-26T10:36:09","slug":"igihano-cyimirimo-yinyungu-rusange-kiri-mu-bigiye-kugabanya-ubucucike-mu-magororero","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=10928","title":{"rendered":"Igihano cy\u2019imirimo y\u2019inyungu rusange kiri mu bigiye kugabanya ubucucike mu magororero"},"content":{"rendered":"\n<p>Ubucucike mu magororero bumaze iminsi bugarukwaho cyane n\u2019inzego zitandukanye, biturutse ku mubare munini wabakora ibyaha wiyongera umunsi ku munsi, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo n\u2019umuti urambye kuri iki kibazo cy\u2019ubwiyongere bw\u2019abaza mu magororero, hari ibisubizo byagiye bishakwa birimo nk\u2019ifungurwa ry\u2019agateganyo ry\u2019uwakatiwe, Imbabazi za nyakubahwa Perezida wa Repuburika hakaba hiyongereyeho n\u2019iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gukora igihano cy\u2019imirimo y\u2019inyungu rusange ku bantu bakatiwe icyo gihano n\u2019urukiko, ubu bukaba ari bumwe mu buryo bwiza bugiye kugabanya ikibazo cy\u2019ubucucike cyari kimaze gufata indi ntera mu magororero amwe n\u2019amwe, ibi bikaba byitezweho kuzatanga umusaruro kuko hari benshi bazasohoka, bakajya mu mirimo y\u2019inyungu rusange ndetse n\u2019ibibagendaho bikagabanuka kuko hari abazajya bakora bataha iwabo<\/p>\n\n\n\n<p>Imirimo y\u2019inyungu rusange si inkuru nshya ku Banyarwanda, kuko hari hasanzwe icyo gihano mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y\u2019imanza z\u2019inshinjabyaha ahubwo kubera ko nta tegeko rigena uburyo bwo gukora icyo gihano ntibyashyirwaga mu bikorwa ariko ubu hashingiwe&nbsp; ku iteka rya Perezida no 022\/01 ryo ku wa 31\/03\/2023, rigena uburyo bwo gukora igihano cy\u2019imirimo y\u2019inyungu rusange, riheruka gusohoka ribisobanura, kigiye gutangira gukurikizwa gusa hakazajya habaho ubufatanye ku nzego zitandukanye zirimo izibanze ndetse n\u2019uzumutekano kandi tutibagiwe n\u2019abaturage muri rusange.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri iri tegeko hateganyijwe ko Urwego rw\u2019u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS, ruzajya rukora urutonde rw\u2019abakatiwe igihano cy\u2019imirimo y\u2019inyungu rusange rukarushyikiriza Akarere babarizwamo, ako karere kakamenyesha nyiri gihano itariki agomba &nbsp;gutangiriraho igihano naho kizakorerwa ubundi agakurikiranwa na RCS mu gihe yatangiye imirimo ariko hakaba ubufatanye umunsi ku munsi kugirango bamenye niba uwahawe icyo gihano agikora neza yaba adakora uko bikwiriye inzego bireba zigafata umwanzuro.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri iri teka kandi rivuga ko RCS, ifatanyije n\u2019Akarere bireba, igena ahantu hashyirwa ingando z\u2019abantu bakatiwe igihano cy\u2019imirimo y\u2019inyungu rusange mu gihe isanze ari bwo buryo bukwiriye gukoreshwa.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img fetchpriority=\"high\" decoding=\"async\" width=\"1024\" height=\"768\" src=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/04\/rwam-2-1024x768.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-10822\" srcset=\"https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/04\/rwam-2-1024x768.jpeg 1024w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/04\/rwam-2-300x225.jpeg 300w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/04\/rwam-2-768x576.jpeg 768w, https:\/\/rcs.gov.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/04\/rwam-2.jpeg 1080w\" sizes=\"(max-width: 1024px) 100vw, 1024px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Imirimo rusange izatuma ubucucike mu Magororero bwari bumaze gufata indi ntera bugabanuka.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hashize iminsi mike hasohotse iteka  rya Perezida n\u00b0 022\/01 ryo ku wa 31\/03\/2023 rigena uburyo bwo gukora igihano cy\u2019imirimo y\u2019inyungu rusange nyuma y\u2019inkuru zimaze iminsi zumvikana k\u2019ubucucike buri mu magororero amwe n\u2019amwe kubera ubwinshi bw\u2019abantu bahagororerwa, iri teka rikazafasha kugabanya ubwo bucucike.<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":10929,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":17,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-10928","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10928","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10928"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10928\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/10929"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10928"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10928"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10928"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}