{"id":10646,"date":"2023-04-03T08:54:00","date_gmt":"2023-04-03T06:54:00","guid":{"rendered":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=10646"},"modified":"2023-04-05T08:57:10","modified_gmt":"2023-04-05T06:57:10","slug":"abanyeshuri-bitorero-adivantisiti-biga-muri-kaminuza-yu-rwanda-ishami-rya-nyagatare-basuye-igororero-rya-nyagatare","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/rcs.gov.rw\/?p=10646","title":{"rendered":"Abanyeshuri b\u2019itorero Adivantisiti biga muri Kaminuza y\u2019u Rwanda ishami rya Nyagatare basuye Igororero rya Nyagatare"},"content":{"rendered":"\n<p>Ni uruzinduko ruri muri gahunda zisanzwe z\u2019amadini, amatorero ndetse n\u2019amakorari akora bigamije iyogezabutumwa, aho rwarakozwe n\u2019itsinda ry\u2019abanyeshuri batandatu bayobowe na Maniriho Jean Claude, umuyobozi w\u2019itorero ry\u2019abadiventiste b\u2019umunsi wa karindwi muri kaminuza y\u2019u Rwanda ishami rya Nyagatare, baje kwigisha abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare ijambo ry\u2019Imana ndetse no kurushaho kumenya inyigisho za bibiliya.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyuma yo kubwiriza no gutambutsa inyigisho za bibiliya, abashyitsi basusurukije abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare binyujijwe mu ndirimbo, batanga ibitabo binyuranye by\u2019iyogezabutumwa bikoreshwa n\u2019iryo torero, harimo Ibyigisho biyobora abakuze ku kwiga Bibiliya 15, Inama z\u2019imana 25, Ubuzima buzira umuze 25 bizafasha aba bana gukura mu gakiza ndetse no kubakundisha gusoma ibitabo bitandukanye ndetse banatanga bimwe mu bikoresho nkenerwa kuri abo bana harimo impapuro z\u2019isuku, amasabune, umuti w\u2019amenyo, amavuta yo kwisiga n\u2019imyenda.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi wungirije w\u2019Igororero rya Nyagatare SP Richard Cyubahiro, yashimiye iryo tsinda ry\u2019abanyeshuri kuri urwo ruzinduko ndetse anabashimira ku butumwa batanze.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati\u201d mwakoze kuza kuganiriza aba bana kandi ndabashimiye ku butumwa mwatanze, uyi ni umusanzu ikomeye mu gikorwa cyo kugorora ikindi kandi inkunga y\u2019ibikoresho mwatanze, izafasha aba bana, ndabasaba kuzajya muza kare kuko urabona ko inyigisho zanyu zari zikenewe, abana wabonaga banyotewe no kumva ijambo ry\u2019Imana ndabashimiye kandi Imana ikomeze ibagure mu murimo wayo mukora.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ibikorwa by\u2019ivugabutumwa mu Magororero bimaze kumenyererwa aho, usanga banagera igihe bakabatiza abayoboke babo bashya baba barakiriye agakiza bageze mu Igororero.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri iki cyumweru tariki ya 02\/04\/2023, Abanyeshuri b\u2019Abadiventiste b\u2019umunsi wa karindwi biga muri kaminuza y\u2019u Rwanda ishami rya Nyagatare, basuye abana bagororerwa  mu igororero rya Nyagatare, mu rwego rw\u2019ivugabutumwa nkuko n\u2019andi madini ajya abigenza.<\/p>\n","protected":false},"author":6,"featured_media":10647,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"iawp_total_views":17,"footnotes":""},"categories":[9,8],"tags":[],"class_list":["post-10646","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru-ya-rcs","category-slider"],"acf":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10646","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/6"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=10646"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/10646\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/10647"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=10646"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=10646"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/rcs.gov.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=10646"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}