CG Evariste Murenzi, ari muri Turukiya aho yitabiriye Inama Rusange y’umuryango uhuza amagereza n’amagororero, anasinya amasezerano yo kuzayakira umwaka utaha
Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi, yasinyanye amasezerano na Perezida w’ishirahamwe rihuza amagereza no kugorora President Peter Severin yo kwakira inama rusange ngarukamwaka y’umuryango uhuza amagereza n’amagororero ICPA, izaba ku nshuro ya 27 ikabera mu Rwanda mu 2025.