RCS mu bukangurambaga bwo gukangurira imfungwa n’abagororwa uburenganzira bwabo mu mategeko

Tariki ya 22 ukwakira 2019  urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) n’umuryango DiDe(dignite en detention) nkuko bari kuzenguruka gereza zose bakorana  batanga inama mu by’amategeko ndetse n’uburenganzira ku mfungwa n’abagororwa uyumunsi byabereye kuri gereza ya Bugesera.

Nyuma yo kubona ko hari abantu benshi bafunze badasobanukiwe uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko  (RCS) kubufatanye n’umuryango DiDe bihaye gahunda yo gusobanurira imfungwa n’abagororwa bo muri gereza  bakorana zigera kuri 5, mu bukangurambaga bwo kumenyesha imfumgwa n’abagororwa uburenganzira bwabo  ndetse n’uburyo amategeko yubahirizwa mubutabera.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “uri umwere mu gihe cyose utarahamwa n’icyaha”muri ubu bukangurambaga bwo gukangurira abantu uburenganzira bwabo mu mategeko bwabereye kuri gereza ya Bugesera bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’akarere ka bugesera ndetse  n’izindi  nzego  zifite aho zihurira n’ubutabera .

Umuyobozi wa gereza ya Bugesera CSP Camille Zuba yatangiye aha  ikaze abari bitabiriye uyu muhango ndetse anabasobanurira byinshi kuri gereza ya Bugesera, anashimira abitabiriye iki gikorwa.  

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa DiDe  madam Mukansoro Odette yibukije imfungwa n’Abagororwa ko nubwo bafunzwe uburenganzira bwabo  bwibanze bugomba kubahirizwa.

Ati:” nkuko insanganyamatsiko ibivuga umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere,natwe tugomba kumenya uburenganzira bwacu akaba ariyo mpamvu twafashe umwanya wo kugirango burimuntu wese amenye icyo amategeko ateganya kugirango uburenganzira bw’ikiremwamuntu  bwubahirizwe”

Uhagarariye RIB mu karere ka Bugesera Kwizera Olivier nawe yasobanuye uburyo ubugenzacyaha bukora n’uburyo amategeko yubahirizwa ati:”mu kazi kacu ko kugenza ibyaha gasaba ubushishozi,hari byinshi tugenderaho cyane cyane ibimenyetso,ariko mugihe cyose urukiko rutarahamya ko ufunzwe icyaha kimuhama aba ari umwere nubwo benshi bakunze kwibeshya ko abafunzwe bose ari abanyabyaha.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nawe yashimye uburyo RCS ikomeza gufatanya n’imiryango itandukanye mu buryo bwo gutuma abafunze bamenya uburenganzira bwabo ati:” ndabanza gushimira RCS uburyo igerageza guhuza imfungwa n’abagororwa n’imiryango izobereye mubyamategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu nkuko Foundation DiDe yabikoze kuko uyu nawo tuwufata nk’umurenge mu mirenge dufite ,ndabizeza ubufatanye nkabantu dufantanyije kuyobora.”

ACP Emmanuel Rutayisire waje ahagarariye komiseri mukuru wa (RCS)nawe yashimiye abateguye icyo gikorwa ababwira ko ari igikorwa k’ingenzi kuko hari benshi baba batazi uburenganzira bwabo.

Ati:”ndashimira DiDe ndetse n’umuryango Rwanda Bridge to Justice(RBJ) uburyo bafasha infungwa n’abagororwa mu kubasobanurira ibijyanye n’amategeko kuko bifasha benshi kumenya byinshi ku burenganzira bwabo mu mategeko kuko benshi bibanza kubagora kwiyakira iyo bakigongana n’amategeko, aho niho ubufasha bwanyu bugaragarira bakabasha kwiyakira ”

Muri uyu muhango abakozi b’umuryango DiDe batanze ibibazo ku bijyanye n’ubutabera  ku mfungwa n’abagororwa basanga hari benshi batari baziko iyo umuntu afunzwe aba akiri umwere mugihe atarahamwa n’icyaha.

Gereza ya Bugesera ni gereza yubatswe mu mwaka wa 1975 ikaba ifungiyemo imfungwa n’abagororwa bagera ku 3580 abazira iCyaha Cya genocide bakaba bangana na  1904.

inzego zitandukanye harimo n'uz'umutekano  zitabiriye iki gikorwa cyabereye kuri gereza ya Bugesera 

bafata ifoto y'urwibutso nyuma yo kuganira n'imfungwa n'abagororwa ku bijyanye n'uburenganzira bwabo

Back