Abarokotse Jenoside n’abayikoze muri gereza babanye neza nta kibazo kigaragara hagati yabo
Abarokoze Jenoside n’abayirokotse, bavuga ko muri gereza babanye neza nta kibazo bagirana kandi no mu bikorwa byo kwibuka byose barabyitabira bikanafasha bamwe mu bayikoze kubohoka, bakirega bakemera icyaha bakoze bagasaba imbabazi abo bahemukiye bikabafasha kurushaho kubana neza. Aba ni bamwe mu bagororwa batandukanye ba gereza ya Nyarugenge, basobanura uko babanye muri gereza kuko habamo abantu […]
Abacungagereza basoje amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe
Kuri uyu wa 01Mata 2022, Kuri Nobleza Hotel, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, ku bufatanye n’imiryango ya Fondation DiDe, Interpeace na Prison Fellowship Rwanda, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera Abacungagereza ubushobozi kwita ku buzima bwo mu mutwe. Abacungarezaza bahuguwe ni abo mu mashami y’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa n’uburenganzirabwamuntu, aho bongerewe ubumenyi butandukanye burimo […]
Imfungwa n’Abagororwa barishimira ubwisanzure bw’amadini n’amatorero muri za Gereza
Imfungwa n’abagororwa ba Gereza ya Nyanza na Muhanga bavuga ko ibijyanye n’imyemerere kuri gereza byubahirizwa ndetse amadini n’amatorero bigahabwa ubwisanzure busesuye.
Hari abafata Gereza nk’ahantu h’ingirakamaro bitewe n’ ubumenyi bahavomye
Ibi babivugiye mu muhango wo guha impamyabumenyi abagororwa bakuze 250 ba Gereza ya Muhanga, bari basoje amasomo yo gusoma, kwandika ndetse no kubara kuri uyu wa gatatu kuwa 23 Werurwe 2022, bishimira ko bungutse byinshi batari biteze kuko batumvaga ko hari ikintu kizima wakura muri gereza. Nsanzabaganwa Theogene umugororwa kuri gereza ya Muhanga, ubana n’ubumuga […]
Inyongeramirire iri mu bifasha abanyantege nke muri gereza zitandukanye gukomeza kugira ubuzima bwiza
Muri gereza zitandukanye habamo Imfungwa n’Abagororwa bafite uburwayi n’abanyantege nke, bakenera inyongerafunguro ituma ubuzima bwabo bukomeza kumera neza, kubera iyo mpamvu leta yashyizeho guhunda yo guha ifunguro ry’inyongera ku babana n’ibyo bibazo mu buryo bwo gusigasira amagara yabo. Bamwe mu bagororwa bahabwa inyongerafunguro kuri gereza ya Bugesera, baravuga ko kuva iyo gahunda yajyaho yahinduye imibereho […]
Umwana uri muri gereza agira uburenganzira nkubw’abandi bana bose
Ababyeyi babana n’abana babo muri gereza batarageza igihe cyo gusubizwa mu muryango, bavuga ko uburenganzira bw’umwana uri muri gereza bwubahirizwa yaba uvukiyemo ndetse n’uwazanye n’umubyeyi igihe yakoze icyaha nkuko bakomeza babisobanura.
Gusura Imfungwa n’Abagororwa byakomorewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Mu cyumweru gishize ku mbugankoranyambaga z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa haciyeho amatangazo avuga ku gusubukura ibikorwa byo gusura Imfungwa n’Abagororwa byari byarahagaritswe kubera ubwirinzi bw’ icyorezo cya COVID-19.
Mw’izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Minisitiri Alfred GASANA yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prison Abacungagereza batanu
Kigali, kuwa 24 Gashyantare 2022 Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, habereye umuhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP) ku bacungagereza batanu bakoreye amahugurwa mu gihugu cya Zambia binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri icyo gihugu (Zambia Correctional Service). Ni umuhango wari […]
Mw’izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Minisitiri Alfred GASANA yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prison Abacungagereza batanu
Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, habereye umuhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP) ku bacungagereza batanu bakoreye amahugurwa mu gihugu cya Zambia binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri icyo gihugu (Zambia Correctional Service). Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere […]
Abagororwa bigiye imyuga muri gereza baravuga ko izabafasha kwiteza imbere basoje ibihano
Abavuga ibi ni imfungwa n’abagororwa bamaze kwigishwa imyuga n’ubumenyingiro kuri gereza zitandukanye izabafasha kwibeshaho nyuma yo gusoza ibihano bakatiwe n’inkiko bigendanye n’ibyaha bakoze. Kera wasangaga gereza ari ahantu hafatwa nk’ihaniro gusa ntawumvaga ko hari ikintu kizima ushobora kuhigira, ariko uko isi igenda itera imbere hari byinshi bigenda bihinduka bigendanye na gahunda leta iba ifitiye Abanyarwanda muri […]