Mw’izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Minisitiri Alfred GASANA yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Prison Abacungagereza batanu

Kigali, kuwa 24 Gashyantare 2022 Uyu munsi kuwa 24 Gashyantare 2022, ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, habereye umuhango wo gutanga ipeti rya Assistant Inspector of Prison (AIP) ku bacungagereza batanu bakoreye amahugurwa mu gihugu cya Zambia binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri icyo gihugu (Zambia Correctional Service). Ni umuhango wari […]
Misitiri w’umutekano w’Imbere mu Gihugu yitabiriye inama yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2022, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ( RCS), hateraniye inama nkuru yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS, yitabirwa na Hon. Alfred GASANA, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.
Abacungagereza batangiye amahugurwa ajyanye no kwita ku bibazo byo mu mutwe

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu ari kubera muri NOBLEZA Hotel mu karere ka Kicukiro, yatangijwe n’umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, azatangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aribo Fondation DIDE na INTERPEACE ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Abacungagereza bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA bahawe imidali y’ishimwe

Nkuko bisanzwe abajya mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi, baba abasirikare abapolisi ndetse n’abacungagereza bagira igihe cyo guhabwa imidari y’ishimwe kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka burimunsi nkuko byagenze ku bacungagereza bari mu gihugu cya Central Africa(CAR).
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa RCS kubufatanye na CICR Hatangijwe igikorwa cyo Gusuzuma Body Mass Index (BMI).

None kuwa 18/09/2018 ku bufatanye bwa CIR n’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma BMI ku magereza aherereye muntara y’amajyepfo ariyo HUYE,NYAMAGABE na RUSIZI.
Itsinda riturutse mubwami bwa netherlands bwasuye gereza ya Nyanza

Gereza ya Nyanza kuri uyu wa 27 Mata 2022, yasuwe n’itsinda riturutse mu bwami bwa Netherlands(United Kingdom of Netherlands), mu rwego rwo kureba uko ubutabera bwo mu Rwanda bukora nuko abanyabyaha boherejwe n’icyo gihugu bakiriwe, uburyo bitabwaho no kunoza ubutabera hagati y’ibyo bihugu. Mu bibazo babajije Ubuyobozi bwa gereza ni ibijyanye nuko abagororwa bahabwa serivisi […]
Gahunda ya leta ntabwo ari ugufunga uhubwo ni ukugorora uwahamwe n’icyaha

Abasoza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahabwa Impamyabushobozi ko zemewe na WDA.
Abacungagereza mu bikorwa bitandukanye by’Umuganda rusange n’abaturage

Nkuko byari bimenyerewe mbere yuko haduka icyorezo cya COVID-19, buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi habaga umuganda rusange mu gihugu hose hakibandwa ku bikorwa remezo rusange bitandukanye byubaka igihugu aribyo: Kubakira abatishoboye, kubasanira amazu, gutunganya imihanda yangiritse no kurema imishya, kubaka ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye. Magingo aya icyorezo cyagenje amaguru make ibikorwa by’umuganda rusange […]
Abacungagereza bari mu butumwa bw’amahoro muri MINUSCA bahawe imidali y’ishimwe
Nkuko bisanzwe abajya mu butumwa bwo kugarura amahoro ku isi, baba abasirikare abapolisi ndetse n’abacungagereza bagira igihe cyo guhabwa imidari y’ishimwe kubera ubwitange bagaragaje mu kazi kabo ka burimunsi nkuko byagenze ku bacungagereza bari mu gihugu cya Central Africa(CAR). Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi mukuru w’ubwo butumwa (DSRSG), umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, umuyobozi wa […]
Abarokotse Jenoside n’abayikoze muri gereza babanye neza nta kibazo kigaragara hagati yabo

Abarokoze Jenoside n’abayirokotse, bavuga ko muri gereza babanye neza nta kibazo bagirana kandi no mu bikorwa byo kwibuka byose barabyitabira bikanafasha bamwe mu bayikoze kubohoka, bakirega bakemera icyaha bakoze bagasaba imbabazi abo bahemukiye bikabafasha kurushaho kubana neza.