Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda n’urwo muri Namibiya zasinyanye amasezerano

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia (NCS) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu Igorora kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2024, buzamara imyaka itanu.
Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya yashimye ibikorwa by’Igororero rya Nyarugenge

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya (NCS) Raphael T. Hamunyela n’itsinda bazanye bari kumwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi basuye Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025. Hasuwe ibikorwa bitandukanye by’Igororero bifasha mu gucunga umutekano w’abantu bafunzwe n’abagororwa n’ibibafasha mu bikorwa byo kugorora.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igorora muri Namibia yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia Raphael Tuhafeni Hamunyela n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi bajemo rugamije gutsura umubano n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS); uyu munsi kuwa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, basonaruriwa amateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
CG Evariste Murenzi yakiriye mugenzi we wo muri Namibia waje mu ruzinduko rw’akazi

Uyu munsi tariki ya 4 Gashyantare 2025, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora mu Gihugu cya Namibia, Raphael Tuhafeni Hamunyela n’itsinda ayoboye bakiriwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu ruzinduko rw’akazi bajemo rugamije gusangira ubunararibonye mu kazi no gushimangira ubufatanye mu micungire y’amagororero.
Ubumenyi yakuye mu ishuri ry’imyuga mu Igororero rya Nyamagabe buzamufasha kwibeshaho

Nyuma yo kurangiza ibihano bye, uwari umugororwa mu Igororero rya Nyamagabe Madame Nyirahabiyaremye Jeanne d’Arc yagaragaje imbamutima ze kubera ubumenyi atahanye buzamufasha kwibeshaho abikesha ishuri ry’imyuga (TVET) ryo mu Igororero rya Nyamagabe.
Abakirisito b’Itorero EAR batanze inkunga ku bana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare

Ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, abakirisito b’Itorero rya Angilikani mu Rwanda (EAR), basuye Igororero ry’abana rya Nyagatare batanga inyigisho z’ihumure n’inkunga y’ibikoresho bitandukanye bikenerwa n’abagororwa ndetse n’abantu bafunze.
RCS Training School yaguriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 148

Uyu munsi tariki ya 13 Ukuboza 2024, Abakozi n’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS Training School) bishyuriye ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante) abatishoboye 148 bo mu Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamaga.
Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyanza bwatanze inkunga ku muryango wagaragajwe ko ukennye cyane

Umuryango w’abana batanu (5) n’umubyeyi wabo Uwamahoro Devothe utuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Ntyazo, akagari ka Bugali, Umudugudu wa Kabusheja, wasuwe n’Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyanza kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024, babashyikiriza inkunga babageneye.
Itorero Calvary ryakoze igiterane cy’ivugabutumwa mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024, Itorero Calvary hamwe n’itsinda ry’abariribyi ba True Promises Ministry basuye Igororero rya Nyarugenge, bahakorera igiterane cy’ivugabutumwa.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe Igorora, Evariste Murenzi, yageze muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi

None tariki ya 06 Ukuboza 2024, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi arikumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe bitabiriye ibirori byo gusoza amasomo y’abofisiye bakuru 44 barimo 5 ba RCS, ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero.