RCS yibutse abari abakozi bayo 18 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uyu munsi tariki ya 11 Kamena 2025, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, bibutse abahoze ari abakozi ba za Gereza n’abagororwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Hon. Nyirahabimana yasabye abana bari mu Igororero rya Nyagatare gukomeza kugira intego mu buzima

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2025, ku Igororero ry’abana rya Nyagatare basuwe na Hon. Nyirahabimana Soline, Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ari kumwe na Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) baganira n’abana bahagororerwa.
Abagororwa 53 bahamwe n’ibyaha bya Jenoside barangije amahugurwa yo Gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Igororero rya Nyamagabe

Uyu munsi Tariki ya 30 Gicurasi 2025 Ku Igororero ry’abagore rya Nyamahabe abagororwa 53 bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basoje amahugurwa y’iminsi 10 yo Gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, mu birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abagize imiryango y’aba bagororwa.
RCS Yatangije amahugurwa ya IECMS mu kongerera ubumenyi abakozi b’Amagororero

Uyu munsi wa 26 Gicurasi 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangije amahugurwa y’iminsi ine ku bakozi bayo 36 ari kubera ku Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riherereye i Rwamagana ajyanye n’ikoreshwa rya sisiteme y’Ikoranabuhanga ya ‘IECMS’ ikoreshwa mu Nzego z’Ubutabera.
CG Evariste Murenzi yakiriye Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda baganira ku ngamba zo kurwanya ibyaha mu rubyiruko

Ibiganiro byabo byagarutse ku ngamba z’ubufatanye hagati y’inzego zinyuranye mu guteza imbere uburere bwiza, kwigisha indangagaciro z’umuco nyarwanda no kubaka urubyiruko rufite icyerekezo. Urubuga Ngishwanama rwashimye uruhare rukomeye RCS ikomeje kugira mu bikorwa byo kugorora no gufasha abagororwa kwisubiraho, ari na byo bituma basubira mu miryango barushijeho gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara n’inshingano zabo zo guteza […]
Ba Ofisiye bato n’abasuzofisiye ba RCS barangije amahugurwa y’iminsi 2 yibanze ku mutekano, Indangagaciro n’Imyitwarire Inoze mu kazi

Mu rwego rwo kunoza serivisi z’I gorora, Ubuyobozi bw’Urwengo rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bwateguye amahugurwa yo ku wa 14-15 Gicurasi 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Guharanira kuba Indashyikirwa: Kwimakaza Indangagaciro n’imyitwarire inoze, umutekano no gukorera hamwe.”
CG Murenzi yakiriye itsinda riyobowe n’Umuyobozi wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibia, baje kwiga sisiteme ya IECMS

None ku wa 13 Gicurasi 2025, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi yakiriye ku Cyicaro Gikuru cy’uru Rwego itsinda ryaturutse muri Repubulika ya Namibia ryari riyobowe na Bwana Petrus Damaseb Umuyobozi wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwigira ku Rwanda imikorere y’ubutabera na sisiteme y’ikoranabuhanga ya IECMS (Integrated Electronic Case Management System) ikoreshwa mu nzego z’ubutabera.
Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu yasomeye Misa mu Igororero rya Nyanza

kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu Edouard Sinayobye yaturiye Igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyanza, aho yari aherekejwe n’apadiri babiri, umubikira umwe n’umufaratiri umwe.
Minisitiri Biruta yinjije abakozi bashya 546 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Dr.Vincent Biruta, uyumunsi kuwa 24 Gashyantare 2025, yatanze ipeti rya Warder ku banyeshuri 546 basoje amahugurwa abagira abakozi b’umwuga bato mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) icyiciro cya 7, bari bamazemo amezi 11 ku Ishuri rya RCS i Rwamagana.
Abagororwa 76 bazira icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahujwe n’abayirokotse babasaba imbabazi

Abagororwa 76 bo mu Igororero rya Rusizi, bakoze Icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, muri sale y’akarere ka Rusizi, bahujwe n’abayirokotse babasaba imbabazi, mu gikorwa cyagizwemo uruhare n’Itorero Angilikani mu Rwanda.