MIGEPROF yasuye RCS mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Madamu Mireille Batamuliza, yaganirije bakorera ku Biro Bikuru by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS HQs), mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira icuruzwa ry’abantu no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bahawe Impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo

Uyu munsi tariki ya 27 Ugushyingo 2025, abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge bahawe impamyabumenyi nyuma yo kurangiza amasomo bahawe ateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye na ‘Prison Fellowship Rwanda’.
Cardinal Antoine Kambanda yasuye Igororero rya Nyarugenge, aha abagororwa isakaramentu ryo Gukomezwa

Uyu munsi, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yasuye Igororero rya Nyarugenge, ari kumwe n’itsinda ry’abihayimana barimo abapadiri n’ababikira, mu rugendo rw’ubutumwa rugamije gufasha abagororwa mu mibereho yo mu mwuka no mu rugendo rwo kugororoka.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yatangije igikorwa cy’ubuhuza bugamije kwemera icyaha mu magororero.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, mu Igororero rya Nyarugenge, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Hon. Domitilla Mukantaganzwa n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera, batangije igikorwa cy’ubuhuza bugamije kwemera icyaha (plea-bargaining) mu magororero.
Dore impamvu abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare batsinda amasomo cyane

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025, ku Igororero ry’abana rya Nyagatare basuwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi hamwe n’itangazamakuru bareba uko abana bo muri iri Gororero biga n’uburyo ireme ry’uburezi buhatangirwa ryazamutse.
Madamu Binta Mansaray yishimiye gahunda z’ubutabera n’igorora ku Igororero rya Nyarugenge

Mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda, Binta Mansaray Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Rudasanzwe rwashyiriweho kuburanisha ibyaha by’intambara muri Sierra Leone, uyu munsi taliki ya 16 Ukwakira 2025 yakomereje urugendo ku Igororero rya Nyarugenge aho yasuye gahunda zitandukanye z’igorora n’izorohereza abagororwa kubona ubutabera uko bikwiye.
RCS yakiriye Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Rudasanzwe rwa Sierra Leone

Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi yakiriye Binta Mansaray, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Rudasanzwe rwashyiriweho kuburanisha ibyaha by’intambara muri Sierra Leone, akaba ari mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu mwaka wa 2009 ajyanye no gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe bamwe mu baciriwe imanza n’uru rukiko.
Ubumenyi abagororwa bakura mu Igororero babubyaza umusaruro na mbere yo gusubira mu miryango

Iyo ugeze ku magororero cyanecyane ku munsi w’isura rusange aho abantu baturutse hirya no hino mu gihugu baba baje gusura abagorora n’abantu babo bafunzwe, usanga hari abagororwa n’abakozi bashinzwe Igorora bacuruza ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’ubukorikori n’ubugeni bikorwa n’abagororwa, kandi umusaruro wabyo ugirira akamaro abagororwa kuko nabo bawifashisha bahaha ibyo bakenera byisumbuye ku byo baba bagenewe.
Aba ofisiye 15 ba RCS barangije amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2025, ku Igororero rya Nyarugenge hashojwe amahugurwa amaze iminsi itanu yateguwe na Community Based Sociothelapy (CBSRwanda) ku bufatanye n’ Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora(RCS), agamije kongerera ubumenyi abayobozi n’abakozi bashinzwe igorora ku kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bakozi ariko by’umwihariko ku bagororwa mu rwego rwo gukemura ibibazo mu buryo burambye no gukumira insubiracyaha ku bagororwa barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.
Mu myaka 6 gusa, itsinda rya muzika rya RCS rigeze ku rwego rushimishije

Kuva mu mwaka wa 2019 itsinda rya muzika ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS Band) ritangiye, rigeze ku rwego rwo kwakira abayobozi n’abashyitsi b’imena bagana RCS, gususurutsa abantu mu birori n’iminsi mikuru bya RCS, no gutaha ubukwe bw’Abofisiye ba RCS bagasusurutsa abantu hifashishijwe ibikoresho bya muzika bitandukanye kandi bigezweho.