Bwana Andrew Corley uyobora Prison Fellowship International yakomereje uruzinduko rwe ku Igororero rya Nyarugenge

Nyuma yo kugirana ikiganiro na Komiseri Mukuru wa RCS, Bwana Andrew Corley uyobora Umuryango Mpuzamahanga Prison Fellowship International (PFI), yakomereje uruzinduko rwe ku Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa 15 Mutarama 26, kuganira n’abagororwa.
CG Murenzi yakiriye Umuyobozi wa Prison Fellowship International bagirana ikiganiro

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga ‘Prison Fellowship International’ Bwana Andrew Corley ku Cyicaro Gikuru cya RCS, hamwe n’ubuyobozi bw’ishami ryawo mu Rwanda, ‘Rwanda Prison Fellowship, baganira ku musaruro umaze kugerwaho no kongera ubufatanye muri gahunda z’igorora.
Umutwe udasanzwe wa RCS ubamo abafite ubumenyi n’ibikoresho by’ihariye bibafasha gukora kinyamwuga

Kugeza ubu, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS rufite umutwe udasanzwe ugizwe n’abagera ku 150, bahawe amahugurwa adasanzwe n’ibikoresho by’ihariye bibafasha guhosha imyigaragambyo aho yavuka hose mu magororero ndetse no gucunga umutekano w’abagororwa mu mbogamizi izo arizo zose.
Abakozi 35 ba RCS barangije amahugurwa y’itumanaho rigezweho mu nzego z’umutekano

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025, abakozi 35 bakorera ku magororero atandukanye ya RCS, barangije amahugurwa y’iminsi 30 yaberaga ku Igororero rya Nyarugenge ajyanye n’Itumanaho rigezweho rikoreshwa mu nzego z’umutekano.
Rwamagana Abagororwa n’ababasura barishimira impinduka nziza muri serivisi yo guhaha no gusura

Abagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana ndetse n’abaturage baza kubasura, baremeza ko serivisi zo guhaha no gusura zarushijeho kwihuta no kugenda neza, nyuma yaho Ubuyobozi bwa RCS bufashe icyemezo cyo kwihutisha serivisi hakurwaho imirongo y’abatakaza umwanya bahaha ibyo bashyira abo baje gusura ahubwo ubu bakaba bohereza amafaranga kuri MoMo z’amagororero, abagororwa bakihahira ibyo bakeneye babifashijwemo na Serivisi z’imibereho myiza ku magororero.
Mu magororero yose hashojwe amahugurwa ku burenganzira bwa muntu no gukumira icuruzwa ry’abantu

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, hasojwe amahugurwa yateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yari amaze iminsi ibiri atangirwa mu magororero 14 hirya no hino mu gihugu, agamije kongerera ubumenyi abakozi b’amagororero ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu no gukumira icuruzwa ry’abantu.
Abana bo mu Igororero rya Nyagatare basangiye Noheri n’abayobozi batandukanye

Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, Urwego rw’Urwanda rushinzwe Igorora RCS ku bufatanye n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) na Minisiteri y’Ubutabera bifatanyije n’abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare mu kwizihiza no gusangira umunsi mukuru wa Noheri, mu rwego rwo kubibutsa ko bakunzwe kandi bakwiye kugororoka.
CG Evariste Murenzi yagiranye inama n’Umushumba Mukuru wa ADEPR ku bufatanye bwo guteza imbere abagororwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, Komiseri mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi yakiriye Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev. Ndayizeye Isaie ku Cyicaro Gikuru cya RCS, baganira ku Ntambwe imaze guterwa ku masezerano y’ubufatanye bagiranye mu mwaka wa 2023 ajyanye n’ivugabutumwa mu Magororero, iterambere n’imibereho myiza y’abagororwa no guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu magororero.
RCS n’abafatanyabikorwa bayo bahaye Noheri abagororwa mu Igororero rya Nyarugenge

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera n’abandi bafatanyabikorwa barimo Rwanda Bridges to Justice n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS rwasangiye n’abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge Iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025. Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo guha Noheri no kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2026 abagororwa by’umwihariko n’abagore bo muri iri Gororero n’abana babo bataruzuza imyaka itatu yo kujyanwa mu miryango.
Ba Ofisiye 5 ba RCS barangije amasomo muri Repubulika ya Zimbabwe

Ku itariki 12 Ukuboza 2025, mu Gihugu cya Zimbabwe habereye umuhango wo gusoza amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bukungu n’imiyoborere kuri ba Ofisiye 42 barimo batanu (5) b’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS.