Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash Updates
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Imishinga migari ya RCS igamije kugabanya insubiracyaha no guteza imbere abagororwa

Superintendent Delano Evariste Nyagatare, umuhuzabikorwa w’imishinga mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, avuga ko imishinga migari iri gushyirwa mu bikorwa irimo iy’ingufu zimirasire y’izuba, ikoranabuhanga mu butabera (E-Court), gushyiraho ibigo bifasha abagororwa gusubira mu buzima busanzwe no gutanga amahugurwa y’imyuga, biri gufasha RCS kugera ku ntego zayo kandi izakomeza gutezwa imbere.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye abakora imirimo nsimburagifungo

Uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2026, intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ziyobowe na Komiseri Gahongayire Aurelie, zagiriye uruzinduko mu Ngando ya TIG-Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu rwego rwo kureba imibereho y’abagororwa bari kuharangiriza ibihano by’imirimo nsimburagifungo.

Abagororwa 1,874 bafunguwe by’agateganyo basabwe kwitwara neza birinda kugarurwa mu Igororero

Mu gikorwa cyo gushyira mu ngiro icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri cyo gufungura by’agateganyo abagororwa bagera ku 1874, Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora DCG Rose Muhisoni, kuri uyu wa 05 Werurwe 2026, yaganirije abafunguwe ku Igororero rya Nyarugenge abasaba kuzitwara neza, bubahiriza amategeko no gukoresha neza amahirwe bahawe yo gusubira mu buzima busanzwe.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"