Categories: Amakuru ya RCSSlider

Amahuriro (Clubs) agira uruhare runini mu kugorora  abari muri gereza  binyuze mu biganiro biyatangirwamo

Kugirango ihuriro (Club) runaka rijyeho haba hari ikibazo cyagaragaye muri sosiyete ariko kitazwi n’abantu benshi, rikajyaho rigamije kukigaragariza abantu bose bakamenya ko gihari, uburyo cyaje harebwa n’ingamba zo kugihashya ndetse n’uburyo cyakwirindwa ntihazagire uhura nacyo biturutse ku butamenya, kucyirinda akaba ariyo ntego iba igamijwe kuko iyo ikintu cyamaze kumenyekana ku rwego runaka ubwirinzi bwacyo buba bushoboka cyane bikanafasha gutanga ubutumwa ku bandi batari no muri ayo matsinda.

Iyo mahuriro akora neza arafasha bigatuma abantu benshi bunguka ubumenyi butandukanye, iyo abari muri ayo mahiriro bahuza imyumvire bagasenyera umugozi umwe, birabafasha bakabasha kungukiramo byinshi bibafasha gusobanukirwa ikintu batari bafiteho amakuru ahagije mu buzima baba barimo, bijyanye na gahunda  ndetse n’untumbero iryo huriro riba ryarihaye ndetse rikabona abayoboke benshi bitewe nuko ibikorwa byabo biba byivugira ndetse n’abaririmo bakagaragaza itandukaniro n’abatararigiyemo.

Umuyobozi wa gereza y’abana ya Nyagatare SP Donatha Mukankuranga, avuga ko amahuriro afasha abafunzwe kugororoka binyuze mu biganiro biyatangirwamo bigafasha abayabamo gusobanukirwa byinshi.

Yagize ati” Iyo amahuriro akora neza biradufasha cyane mu kugorora ababa barakoze ibyaha, kuko akenshi usanga ababikora babiterwa no kutamenya icyo kintu bakabikora batazi ko bizagira ingaruka, iyo bageze muri gereza bakajya muri ya mahuriro (Clubs) bigiramo byinshi batari bazi bigahindura imyumvire bari bafite, cyane nk’aha kuri gereza y’abana bijyanye n’ikigero cyabo, usanga bakora icyaha hakazamo no kuba batari bazi ko icyo bakoze ari icyaha bagera mu matsinda bagasobanurirwa ububi bw’ibyaha bakoze bigafasha mu kwirinda kuzabisubiramo.”

Akomeza avuga ko hari benshi nyuma yo kujya mahuriro batanga ubuhamya ku buryo bagiye bakora ibyaha batazi ko ari ibyaha cyane nko kunywa ibiyobyabwenge , ariko bakaba barasobanukiwe ububi bwabyo biciye muri ayo mahuriro ndetse bo ubwabo bakaba basaba ko bazajya bahabwa umwanya bakajya mu bigo byo hanze bakajya kwigisha abandi bana bari mukigero kimwe bagasobanukirwa ububi by’icyaha nabo ntibazabigwemo kubera ubutamenya.

Muri Gereza  habamo amahuriro (Clubs) atandukanye ajyanye no kwirinda ibyaha bitandukanye, nk’ihuriro rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa, kurwanya Sida n’andi atandukanye.ni gereza igororerwamo abana batarageza imyaka y’ubukure, baba barakoze ibyaha bitandukanye bakajyanwa kugororwa kugira ngo bazavemo Abanyarwanda bazima kuko abana aribo maboko y’Igihugu.

Umuyobozi wa Gereza y’abana ya Nyagatare SP Donatha Mukankuranga avuga ko amahuriro afasha mu kugorora.
Amahuriro babamo bayigiramo imbyino zititandukanye zibafasha kuva mubwigunge.
Abana ba bagororerwa muri gereza ya Nyagatare bavuga ko mu mahuriro (Clubs) bungukiramo byinshi.



Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.