Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ese muri gereza habaho umwanya wo kwidagadura?

Muri gereza ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bahabwa umwanya abantu bagasabana mu mikino itandukanye, amatorerero n’amadini bihabwa uburenganzira busesuye, amakinamico ndetse n’indi mikino ngororamubiri nabyo bagahabwa umwanya mu rwego rwo gufasha uri muri gereza kutihugiraho, ahubwo akagira umwanya wo kuruhura mu bwonko nkuko umuntu wese akenera kuruhuka agahindura ibyo yiriwemo akajya mu bindi bituma mu mutwe haruhuka.

Iyo ugezemo imbere usangamo ibibuga bitandukanye bikinirwamo imikino itandukanye, nk’iby’umupira w’amaguru, iby’imikino y’amaboko, usangamo abakina imikino ngororamubiri, hakabamo amatorero y’imbyino za gakondo ndetse n’iza kizungu, hakabamo kandi amadini n’amatorero buri dini rigahabwa umwanya waryo kuko nta dini ryemewe muri iki gihugu rihezwa mu gutanga inyigisho ryazo, nkuko hanze mu yandi matorero bigenda ndetse bikaba ari nabyo binafasha abakoze ibyaha benshi kwihana bakabohoka bakazava muri gereza barahindutse.

Ku bibabaza rero ku buzima bw’umuntu uri muri gereza, iyo uri muri gereza ubona umwanya uhagije wo gutuza ukaganira n’abandi kuko iyo ugezemo usanga hari abandi bantu kandi bafite ubumuntu bakwakirana ubwuzu, ni ahantu nk’ahandi hose itandukaniro nuko hari ibyo uba utemerewe bitewe n’impamvu z’igifungo, urugero nko kuba wajya gusura umuryango wawe, gutembera aho ushaka ndetse no kuba wanywa inzoga ku bazinywa kuko byo bitemewe.

Mu buhamya bwa benshi mu basoje ibihano byabo, bakubwira ko bakinjira muri gereza bumvaga ubuzima burangiye, gusa iyo bamaze kugeramo basanga ubuzima ari ubusanzwe aho abantu basabana ndetse bakanahabwa uburenganzira busesuye, dore ko nta muntu numwe babuza ubwisanzure bwe akarusho hakaba umutekano uruta uwahandi kuko ntawe ushobora gusagarira undi, uko inzego zibanze zubatse mu rwego rw’imiyoborere ninako muri gereza biba bimeze. Muri gereza buri wese ahabwa umwanya bijyanye n’ibikorwa by’imyidagaduro yifuza kujyamo kuko ntawe bahatira kujya mu gikorwa runaka atariwe ubyihitiyemo cyane nko mu bijyanye n’amadini n’amatorero buri wese asengera mu idini rye.

Usanga muri gereza imbere harimo ibibuga bitandukanye
Amatorero abyina imbyino za gakondo nayo ahabwa umwanya wo kwidagadura.
Amatorero n’amadini nabo bagira umwanya wabo uhagije bagasenga ntawe ukomwa mu nkokora.
Muri gereza habamo n’amasomero arimo ibitabo bitandukanye ushaka gusoma ajyayo ntawe uhezwa.
Hajya haba amarushanwa ikipe yatsinze igahabwa ibihembo.
Ibikorwa by’amadini birakomeza nkuko no hanze bigenda ntawe uhezwa.
Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

4 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

6 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.