Categories: Amakuru ya RCS

Misitiri w’umutekano w’Imbere mu Gihugu yitabiriye inama yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS

Kigali, kuwa 04 Gashyantare 2022

Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2022,  ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ( RCS), hateraniye inama nkuru yaguye y’Ubuyobozi Bukuru bwa RCS,  yitabirwa  na Hon. Alfred GASANA, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.

Iyi nama y’iminsi ibiri, isanzwe iba rimwe mu gihembwe, igahuza inzego zitandukanye za RCS aho barebera hamwe aho Urwego rwa RCS rugeze maze bakanigiramo uburyo bwagutse bwo gukomeza kuruteza imbere bigendanye no gushyira mu bikorwa inshingano yo kugorora rwahawe.

Mu izina  ry’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa,  agaragaza ibyagezweho n’ishusho ya RCS muri rusange, Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA, yavuze ko ubu hari ibyiza  byinshi bimaze kugerwaho ugereranije no mu minsi ya kera  nko gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, gukorana ubunyamwuga,  kubaka ubushobozi bushingiye ku bumenyi n’ibindi.

Muri iyi nama yitabiriwe na Hon. Alferd GASANA, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, aho yamurikiwe ibikorwa bitandukanye by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa RCS, ibyo rwagezeho, ibyo ruteganya kugeraho n’imbogamizi ruhura nazo mu kazi ka buri munsi maze arwizeza ubufatanye buhamye n’ubuvugizi kugira ngo rukomeze kwesa neza imihigo.

Nyuma yo kumurikirwa imikorere ya RCS, Hon. Alfred GASANA, yavuze ko atari mushya mu rwego cyane ko no munshingano yari afite mbere zagiraga aho zihurira narwo, maze arwizeza ubufatanye n’ubuvugizi ku nzego nkuru z’igihugu cyacu.

Yagize ati :”Ndashimira uru Rwego muri rusange ko hari byinshi rwagezeho, turabizi ko Kugorora no kwita ku mfungwa n’Abagororwa ari inshingano zisaba ubwitange bwinshi ariko natwe turabizeza ko tuzakomeza kubakira hamwe ubufatanye no gukomeza ubuvugizi kugira ngo ishingano RCS yahawe zigerweho neza.”

Yakomeje agira ati” Aka kazi dukora ko kugorora, gasaba ko tugomba kugira ikinyabupfura (Discipline), ubwitange no gukunda Igihugu (Patriotism) kugira ngo abo dushinzwe kugorora bagonganye n’amategeko bagororwe neza, bazasubire mu muryango Nyarwanda ari Abanyarwanda beza bari mu murongo mwiza wo gufatanya  natwe twese gukomeza kubaka no guteza imbere Igihugu cyacu.”

Iyi nama ngarukagihembwe y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2022, yari yitabiriwe n’Abacungagereza 63 barimo abayobozi bakuru ba RCS bakorera ku cyicaro gikuru, abayobozi ba za gereza, n’abacungagereza bashinzwe iperereza muri RCS.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yafashe ifoto ari kumwe n’abitabiriye inama
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yijeje RCS ubufatanye n’ubuvugizi
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu Hon. Alfred Gasana ari kumwe n’Abacungagereza bashinzwe iperereza
rcspet

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.