Ni muri urwo rwego intumwa ziturutse mu gihugu cya Bourkina Faso ziri mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri kugirango barebe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kugorora abakoze ibyaha.
Ku munsi wambere w’uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/11/2015 izi ntumwa zakiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Paul RWARAKABIJE aho yazifurije ikaze ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS ndetse no mu Rwanda muri rusange. Ibiganiro bikaba byibanze ku miterere y’amagereza, ingando za TIG, ndetse n’uburyo kugorora bishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku nkingi enye za RCS arizo Ubutabera, Kugorora, Umusaruro, n’Ubumenyi.
Iri tsinda ry’abashyitsi baturutse muri Bourkina Faso rikaba ryatangaje ko bishimiye uburyo bakiriwe, kandi basaba ko ubu bufatanye bwarushaho kunozwa, baboneraho no gusaba Komiseri Mukuru kubemerera gusura Gereza ya Nyarugenge ndetse n’ahari kubakwa gereza ya Mageragere.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.