Iki gikorwa cyari kiyobowe na Komiseri Charles MUSITU, ababyeyi basobanuriwe ko ubusanzwe Abana basurwa buri wa gatanu w’icyumweru, ariko ko hagize umubyeyi bibaye ngombwa ko agera i Nyagatare atari kuri uwo munsi azoroherezwa gusura umwana we.
Kuba bamwe mu babyeyi badakunda gusura abana babo bitwaje ko bafite ubukene, SP Vincent SANGANO yabasobanuriye ko iyo atari impamvu yatuma umuntu yibagirwa umwana yibyariye. SSP Vincent SANGANO yabasabye ko barushaho kugaragariza urukundo abo bana kuko iyo basurwa bituma batigunga maze kubagorora bikoroha.
Ni muri urwo rwego RCS ku bufatanye na DIDE yateganirije amafaranga y’urugendo k’umubyeyi uzajya usura umwana we kuwa gatanu wanyuma w’icyumweru. Abo babyeyi basobanuriwe ko ibyo bitazahoraho kandi ko ubundi ntawagombye kwishyura umuntu ngo aze gusura umwana we. Ababyeyi bari muri iyi nama, biyemeje ko bagiye guhindura imyitwarire bakajya basura abana babo kandi biyemeza ko abazajya barangiza ibihano byabo bazajya babafasha kwihangira umurimo bakurikije umwuga bigiye mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare. Iki kigo gifungirwamo abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 bahamijwe ibyaha n’inkiko.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.