Bageze kuri Gereza ya Huye baherekejwe na SSP John KARASIRA, umuyobozi wa Gereza ya Huye SP Camille ZUBA yabasobanuriye muri rusange uburyo Gereza ayobora ishira mubikorwa gahunda yo kugorora hashingiwe ku nkingi enye arizo: Ubutabera, Kugorora, Ubumenyi, Umusaruro. Iri tsinda riri mu rugendoshuli nyuma yo guhabwa ibisobanuro, batambagijwe ibice bitandukanye bigize iyi Gereza ndetse n’ahakorerwa imirimo nyongeramusaruro. Aha bakaba basuye ahakorerwa imirimo y’ubaji, uruganda rukorerwamo amasabune, ahakorerwa ubugeni, ubinzi n’ubworozi ndetse basura n’amatanura y’amatafari abumbwa n’Abagororwa bafungiwe muri Gereza ya Huye.
Nyuma yo gutanbagizwa aho hose, iri tsinda ryashimye cyane uburyo Abagororwa bafashwe kuri Gereza ya Huye, uburyo bitabira ibikorwa nyongeramusaruro kandi bashimira ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri rusange uburyo bashira mu bikorwa inshingano uru rwego rwaha we na Leta.
Bamaze gusura Gereza ya Huye, bakomereje urugendoshuli rwabo kuri Gereza mpuzamahanga ya Nyanza. Nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’iyi Gereza SP Innocent IYABURUNGA, batambagijwe bimwe mu bice biyigize aha bakaba banaboneyeho no gusura igice gifungiwemo Imfungwa mpuzamahanga zoherejwe kurangiriza ibihano bahawe n’urikiko mpuzamahanga rwashiriweho kuburanisha ibyaha by’intambara mu gihugu cya Sierra Leone, ndetse banasura Biogazi (BIOBAZ) n’uburyo ikoreshwa mu gutekera abagororwa muri Gereza ya mpuzamahanga ya Nyanza.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.