Categories: Amakuru ya RCS

Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya leta irashima ingufu zirimo gushyirwamo kugirango gereza ya Mageragere yuzure.

Abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorereshereze y’imari n’umutungo bya leta kuri uyu wa kabiri basuye ibikorwa byo kubaka gereza ya Mageragere izimurirwamo gereza ya Nyarugenge na Gasabo ngo barebe aho imirimo yo kubaka iyi gereza igeze ngo yuzure. Kubaka iyi gereza byagiye bigenda buhoro bitewe n’ibikorwa  remezo bitari bihagije kuri iyi gereza.

Nkuko byagaragajwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba,ni uko ahubakwa iyi gereza ya Mageragere hari ikibazo cy’amazi ku buryo byasabye ko habaho ubufatanye na CICR amazi bakayavoma mu murenge wa Kimisagara. Ikindi kibazo cyari umuhanda utari umeze neza ariko ubu uyu muhanda ugana ahubakwa gereza urimo gutunganywa ku buryo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2016 uzaba wuzuye icyo gihe ni nabwo imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyarugenge bazimurirwa muri iyi gereza.

Izi ntumwa z’abadepite za Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya leta zari ziyobowe na depite  Kankera Marie Josée ,zashimye uburyo hashyirwamo ingufu kugirango iyi gereza ibe yuzuye mu gihe cyateganijwe.

Iyi gereza ya Mageragere yubakwa mu byiciro bine, ikiciro cya kabiri kizarangira mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka ari nabwo bamwe mu mfungwa n’abagororwa bazimukiramo. Biteganijwe ko iyi gereza ya Mageragere izaba yuzuye neza mu mwaka wa 2018.

rcspet

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.