Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gitanga Indangamuntu (NIDA) batangije igikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa ngo bahabwe indangamuntu
Igikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa kizamara amezi atatu cyatangiriye muri gereza zo mu ntara y’amajyaruguru arizo Gicumbi na gereza ya Musanze.
Abagororwa kimwe n’abandi banyarwanda bemerewe gutunga indangamuntu. Abafotorwa ni abasanzwe badafite indangamuntu barimwo abafunzwe cyera, babaruwe ariko ntibafotorwe ngo bahabwe indangamuntu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS SSP Hillary SENGABO avuga ko kuba Imfungwa n’abagororwa barimo gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu batemerewe kuzitunga ku mpamvu z’umutekano ubuyobozi bwa gereza burazibabikira bukazibaha batashye mu ngo zabo.
Imfungwa n’abagororwa bose nibabona indangamuntu bizaborohereza kubavuza kuko abagororwa bose ubu bari mu bwisungane mu kwivuza mutuelle de santé kandi RSSB ikaba isaba nomero y’indangamuntu kugirango uri muri mituwele avurwe.
Umuvugizi wa RCS yagize ati: “Indangamuntu zihabwa abagororwa ni nk’izabandi banyarwanda, icyo bizadufasha ni uko niba buri mugororwa nabona indangamuntu, kumuvuza bizatworohera kuko iyo bageze kwa muganga babazwa nomero y’indangamuntu kugirango bavurwe kimwe nk’abandi baturage bari muuri mituwele”
Umukozi uhagarariye NIDA muri iki gikorwa cyo gufotora imfungwa n’abagororwa UMUHOZA Liliane avuga ko iki gikorwa cyo kubarura no gufotora Imfungwa n’Abagororwa, buri mugororwa ahabwa nomero y’ikarita ndangamuntu kugirango bashobore kubona serivise zo kwivuza.
Kugeza ubu imfungwa n’Abagororwa bari muri gereza zicugwa na RCS ni 65.997, abagera ku 15000 nibo bateganijwe gufotorwa kuko abandi bafunzwe barahawe indangamuntu.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.