Iyi gahunda ya E-huza ni uburyo bushya bugiye gusimbura ubwari busanzwe bukoreshwa n’imiryango y’abafite ababo bari mu magororero yo mu Rwanda bwa Momo pay, aho ubu buryo bwari bumaze kugaragaramo imbogamizi, nk’aho wohererezaga umuntu umugororwa amafaranga akamara igihe ataramugeraho rimwe na rimwe akabura nyirayo mu gihe uwayohereje yakoreshe aba ajenti cyangwa yibagiwe kohereza ubutumwa busobabura uwo agenewe.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS CSUPT Hillary E. Sengabo, mu kiganiro yahaye imiryango y’abaje gusura abagororwa n’abantu bafunzwe yagize ati” uburyo bushya bwo koherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga hazongerwaho n’ubundi buryo bwo guhamagarana n’abafunze imbonankubone kuri mudasobwa.”
Yakomeje avuga ko uburyo bwo guhamagarana imbonankubone bizakemura byinshi nk’abana babaga bari ku mashuri ntibabashe gusura, ababo ariko bazajya bakoresha nimero iranga umugororwa (akarangamugororwa)ariyo RCS Case number.
Djuma Issa umwe mubahuguriwe uburyo bushya bwa E-Huza wari waje gusura uwo muryango we ku Igororero rya Gicumbi, yavuze ko ubu buryo buzoroshya cyane koherereza amafaranga abantu babo bafunze batongeye gusiragira ku igororero. Avuga ko uburyo bwa mbere bwo kohereza ubutumwa bugufi hari igihe butamugeragaho bigasaba kujya ku igororero rimwe ugasanga ubwo butumwa kuri telefone barabusibye cyangwa telefone wayibagiriwe mu rugo. Ahamya ko ubu buryo bwo gukoresha nomero iranga umugororwa buzaba ari bwiza kandi bwizewe.
Nteziryimana Joseph nawe wo mu Igororero rya Gicumbi akaba ari no bakurikiranye amahugurwa ya E-Huza yagize ati” ubu buryo bushya bwa E-Huza ni bwiza buzadufasha cyane ndetse bunorohereze imiryango yacu mu kutwoherereza amafaranga batiriwe bagera ku igororero.”
Yakomeje avuga ati” Umuryango uzajya wohereza amafaranga wizeye neza ko uwo bayoherereje amugeraho vuba, kuko mbere kumenya ko hari amafaranga wohererejwe byatindaga cyane ariko ubu abakozi b’igororero biraborohera iyo amafaranga agaragara ko yoherejwe, twemerewe guhita tujya kuyahahisha ibyo dushaka muri kantine y’Igororero kuko buri mugororwa agira akarangamugororwa bityo kuyayobya ntibyapfa kubaho.”
Rwamurangwa Elwin umwe mubashinzwe guhuza ibikorwa bya sisiteme ya E-Huza yavuze ko ubu buryo buje kwihutisha serivise zahabwaga abagorwa n’abantu bafunzwe zirimo kohererezwa amafaranga,gusurwa ku isura ryo kuwa gatatu ndetse no guhahirwa muri Kantine z’amagororero.
Yakomeje avuga ko uburyo bwa mbere bwakoreshwaga bugiye gusimburwa n’ubushya bwa E-Huza ukoresheje *920# ugakurikiza amabwiriza uhabwa kuri telefoni yawe cyangwa ugaca ku rubuga rwa E-huza ari rwo www.ehuza.rw.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.