Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Imibare y’ibizamini biheruka yerekana ko abana bose bagororerwaga mu Igororero rya Nyagatre bakoze ibizamini bya Leta batsinze neza kuko bose baje mu byiciro bibiri bya mbere. Uku gutsinda neza ibizamini, bikomoka ku mwihariko w’abarezi bigisha aba bana kuko bose baba barize uburezi kugeza ku rwego rwa kaminuza.

Aba bana bahabwa umwanya uhagije wo kwiga no gusubiramo amasomo bize, ibi bikaba bimwe mu bibafasha gutsinda neza kuko nta bindi bikorwa babangikanya no kwiga bibarangaza.

Abakozi b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS bize uburezi nibo barimu b’aba bagororwa, bagakurikiranira hafi imyigire yabo umunsi ku wundi. Kimwe n’abandi bana mu Rwanada, aba bagororwa imfashanyisho zifashishwa mu kubigisha, ni zimwe n’izibindi bigo by’amashuri asanzwe.

Abarangije ibi bizamini  bavuga ko ibizamini bakoze bizeye kuzabitsinda kuko basanze barabajijwe ibyo bize. Bemeza ko nta mbogamizi bahuye nazo muri ibi bizamini kuko ibyo bakeneraga byoose Igororero ryabibahaga ku gihe.

Uretse abarangije amashuri abanza, hari abandi banyeshuri 16 biga mu mashuri yisumbuye  bagororerwa muri iri Gororero  bitegura gukora ibizamini bya Leta biteganijwe gutangira kuwa 15 Nyakanga 2026. Muri bo 10 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(O’ Level) abandi 6 bazakora igisoza amashuri yisumbuye.

Ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuwa kabiri taliki 07 Nyakanga 2026, kuri za site zikorerwaho ibizamini mu gihugu hose, bikaba byasojwe uyu munsi kuwa 09 Nyakanga 2026.

Kugeza ubu mu Igororero ry’abana rya Nyagatare hagororerwa abana 632 muri bo 19 ni abakobwa. Abenshi muri aba bana bakoze n’abitegura gukora ibizamini bya Leta, bazira icyaha cyo gusambanya abana aho 21 mu ari cyo bazira.  Ni abana usanga bari mu kigero cy’imyaka 16 na 23 bafite ibihano kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 15.

Mu Igororero ry’abana rya Nyagatare kimwe n’ahandi mu yandi magororero, abana batiga mu mashuri asanzwe bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kuzagira icyo bimarira barangije ibihano, bityo bikazabarinda no gusubira mu byaha.

Abana bakoze ibi bizamini bizeye kuzagira amanota meza kuko bari barabyiteguye bihagije.
Aba bana bo mu Igororero rya Nyagatare bakoranye n’abandi bo mu bindi bigo byegeranye na GS Nyagatare.
Abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bacikirije amashuri bigishwa imyuga itandukanye.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

Korali Ambassador of Christ yakoreye igiterane mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Korali Ambassador of Christ yasuye Igororero rya Nyarugenge aho…

1 month ago

This website uses cookies.