Categories: Amakuru ya RCSSlider

Ibikorwa by’umusaruro ku Igororero rya Huye bitanga umusanzu ukomeye mu mibereho myiza y’abahagororerwa

Ku magororero atandukanye ya RCS, hagiye haboneka umwihariko w’ibikorwa nyongeramusaruro bijyanye n’aho Igororero riherereye n’umwihariko w’ibingwa bikunda kwera cyane muri ako gace Igororero riherereyemo. Aha niho usanga igororero runaka rifite umwihariko w’ubuhinzi bw’igihingwa runaka cyangwa ubworozi runaka bijyanye n’imiterere n’umwihariko w’ahubatse igororerero.

Abagororwa bakora mu bikorwa nyongeramusaruro ku Igororero rya Huye bavuga ko ibi bikorwa bibasha mu mibereho myiza yabo ya buri munsi by’umwihariko abafite intege nke, abakuze ndetse n’abarwayi kuko bahabwa amata bikanabarinda imirire mibi.

Igororero rya Huye ni rimwe mu magororero afite umwihariko wo kugira ibikorwa nyongeramusaruro byinshi aho mu bihakorerwa harimo ubworozi bw’amatungo atandukanye nk’inka,ingurube, inkwavu, inkoko z’ubwoko butandukanye ndetse n’amafi. Hakorerwa kandi ubuhinzi bw’urutoki,umuceri n’ibindi, ubugeni n’ubukorikori ndetse n’ububumbyi bw’amatafari ndetse n’amategura.

Karangwa Gerard umwe mu bagororwa  bita ku nka zo ku Igororero rya Huye avuga umukamo izi nka zitanga ubafasha mu mibereho myiza yabo ndetse bigafasha by’umwihariko abagororwa bagenzi be b’abanyategenke, abasaza ndetse n’abarwayi.

Agira ati: “Izi nka turagira zifatiye runini, turakama tukanywa amata, abarwayi n’abasaza nabo bakabona ayo kunywa.” Yongeyeho ati: “Iyo turi muri iyi mirimo, bidufasha kutitekerezaho kandi burya tuba tunakora siporo bikaturinda gufatwa n’indwara zitandukanye.”

Assistant Inspector Theonetse Mutuyumuremyi uyobora ibikorwa nyongeramusaruro ku Igororero rya Huye avuga ko ibi bikorwa uretse kuba bifasha abagororwa mu mibereho myiza yabo ya buri munsi, binafasha ku nganira ifunguro ry’umukozi w’ifunguro ry’abakozi kuri iri Gororero.

Umuyobozi Wungirije w’Igororero rya Huye SSUPT Isaie Nzeyimana avuga ko ubworozi bw’inka kuri iri Gororero uretse kuba bufasha kuzamura imibereho y’abagororwa b’abanyantege nke, ahubwo amase n’amaganga  byazo byifashishwa mu gutunganya igicanwa cya Biogaz bituma igororero rikoresha hejuru ya 1/3 cy’inkwi rikoresha mu gutegura amafunguro yabo.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.