Categories: Amakuru ya RCSSlider

Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi yatanze amasakaramentu mu Igororero rya Muhanga

Iyi Misa yari yitabiriwe abagororwa batari bacye, yitabiriwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS CSUPT Hillary E. Sengabo ari nawe wari uhagariye Komiseri Mukuru wa RCS, Abapadiri, A babikira, abahagarariye CARTAS muri Diyoseze ya Kabgayi ndetse n’abakozi ba RCS bakorera ku Igororero rya Muhanga.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yatambagiye Igororero ryose aha Umugisha abagororwa.

Musenyeri Ntivuguruzwa, watangiye amasakaramentu muri Gororero, yifurije amahoro abari baje muri iki gitambo cya misa, asaba abagororwa  kujya bahumurizanya, abibutsa ko n’ubwo ari abanyabyaha imbere y’amategeko ariko mu maso y’Imana bakiri abana bayo.

Ati” Mbifurije amahoro ya Kristu wapfuye akazuka. Ni mukomere, mukomere mu kwemera, nimukomere mu buzima murimo bwa buri munsi. Nimwegere Yezu Kristu.  Nimwandike amateka kandi meza.”

Yakomeje ashimira Ubuyobozi bwa RCS n’ubw’Igororero rya Muhanga ku bufatanye bagira ngo basohoze umurimo w’iyogezabutumwa ku bantu bari mu magororero.  Yashimiye abahawe amasakaramentu, abasaba kutazadohoka mu nzira nziza bahisemo yo kugana Imana, abibutsa ko amasakaramentu adahabwa intugane, ahubwo  ari ahabwa abafunguriye Imana umutima wabo kugirango iwuzuzemo Ingabire zayo maze iberekeze inzira yo kwitagatifuza.

Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu bikorwa by’igorora ibicishije mu ivugabutumwa ikorera mu magororero yose mu gihugu no mu bikorwa by’urukundo bitandukanye bakorera abagororwa.  Ibi bifasha abagororwa mu by’isanamitima, abafite intimba bakaruhuka  n’abagiraga ipfunwe bakabohoka.

Abagororwa bahawe amasakarementu muri iyi misa, bashimiye Musenyeri wabasuye uyu munsi, bavuga ko umunsi nk’uyu udasanzwe. Bavuze iyo bahawe Misa bibafasha kwegerana n’Imana, bikabereka ko n’ubwo bakoze ibyaha ariko batajugunywe ndetse bagifite agaciro mu muryango mugari. 

Nyuma y’iki gitambo cya Misa, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yashyikirije Igororero rya Muhanga inkunga y’abagororwa igizwe  n’ibiribwa n’imyambaro bifite agaciro k’asaga Miliyoni 9, bikaba byatanzwe na CARTAS ya Diyoseze ya Kabgayi ari nayo iri Gororero riherereyemo.

Mu Igororero rya Muhanga, Abakiristu Gatolika bibumbiye muri Homonori yisunze Mutagatifu Mariya Madalina, ikaba igizwe n’Abakiristu 1318 bisanga mu miryangoremezo 46, uturere 5 n’inama nkuru. Muri iyi miryangoremezo niho Abakristu bigira inyigisho zitandukanye za Kiliziya, ni naho hakorerwa amasengesho atandukanye bakanungurana ibitekerezo.

Umuvugizi wa RCS, CSUPT Hillary E. Sengabo yari ahagarariye Komiseri Mukuru wa RCS muri ibi birori.

Placide MUTABAZI

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.