Categories: Amakuru ya RCSSlider

CG Evariste Murenzi  yagiranye inama n’Umushumba Mukuru wa ADEPR ku bufatanye bwo guteza imbere abagororwa

By’umwihariko baganiriye ku mushinga wo kubaka Isomero rigezweho ry’abagororwa ku Igororero rya Nyarugenge rifite agaciro ka miliyoni zisaga 237 aho ubu iyo nyubako igeze ku kigero cya 56%, mu gihe 44% by’ibikorwa bisigaye biteganyijwe kurangira bitarenze Kamena 2026.

Mu ijambo rye Rev Ndayizeye yashimiye ubuyobozi bwa RCS ku mikorere myiza bagaragaza kuko ari yo ituma ibikorwa bikubiye mu masezerano bagiranye bigenda neza. Ati “ibikorwa aho bigeze  harashimishije cyane ariko n’ubundi nta mpungenge twigeze tugira kuko tuba twizeye ko ibyo mukora mubishyiraho umutima.”

CG Murenzi yashimiye  Itorero ADEPR ku nkunga batanga mu bikorwa bifasha abagororwa kugoroka no guteza imbere imibereho myiza yabo, abizeza ko imikoranire myiza izakomeza nta makemwa.

Bashoje baganira ku bikorwa by’igenzi bizibandwaho mu mwaka utaha wa 2026, birimo kuarangiza ibikorwa by’inyubako y’isomero bisigaye no kongera inyigisho z’isanamitima n’ubufasha ku bagororwa by’umwihariko ab’igitsinagore kuko bagiye bagaragaza ko batereranwa n’imiryango yabo cyanecyane abagabo babo.

DCG Rose Muhisoni, Komiseri Mukuru wungirije wa RCS.
Felix NDAYAMBAJE

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.