Muri iki giterane abagororwa mu nyigisho bahawe bibukijwe ko uko waba uri kose iyo wiragije Imana ndetse ugaca bugufi ugasenga Imana bikuruhura umutima bikanagufasha kubohoka.
Uwaje ahagarariye Itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries Rev. Espoir Serugo yashyikirije ubuyobozi bw’Igororero ibyuma bya Muzika birimo ingoma (Drum Tama), Mixer,Piano, Keyboard nini, Microphone n’ibindi bitandukanye. Hatanzwe kandi ibitabo by’indirimbo bibafasha mu kuririmba.
Umuyobozi w’Igororero rya Nyarugenge Senior Superitendent Patrick Muragizi yashimiye iri torero rya Calvary Wide Fellowship Ministries na Alarm Ministries ku mutima mwiza bagira wo gufasha no gutekereza ku bagororwa mu byo bakora bya buri munsi.
Yanabwiye abagororwa ko ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’u Rwanda bwemerera amadini n’amatorero kuza kubigisha ndetse ari ni nzira nziza ifasha mu bikorwa by’igorora.
Abagorororwa banejejwe no kuba baratekerejweho ndetse bakanabazanira abagize itsinda rya Alarm Ministries ngo ribataramire ndetse banafatanye mukuramya no guhimbaza Imana.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.