Categories: Amakuru ya RCSSlider

Abanyeshuri bari ku masomo abagira ba ofisiye bato ba RCS, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Bakigera ku rwibutso abakozi bahoraho bafasha abaje gusura Urwibutso, basobanuriye abanyashuri bari mumasomo abategura kuba ba Ofisiye bato ba RCS, bari baje mu rugendoshuri rwo kumenya amateka yaranze u Rwanda, aho nyuma yo gusura Urwibutso bakomereje ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside naho bagasobanurirwa ubutwari bw’ingabo za RPA zahagaritse Jenoside amahanga arebera, abicanyi bica inzirakarengane z’abatutsi kandi ariyo yarikugira icyo akora ubwicanyi bugahagarara ndetse ko na Loni ubwayo ntacyo yakoze icyo gihe ariko bakemera kwitanga bagahara amagara bakarengera abicwaga bakabarokora ndetse na Jenoside igahagarikwa.

Basobanuriwe uko abakoroni babibye amacakubiri agakura, abanyarwanda bagatangira gucikamo ibice ubwoko bugakoreshwa uburyo butaribwo abantu bikabacengera bikaba aribyo byoretse imbaga nyamwinshi y’ubwoko bw’abatutsi kandi ntakindi bwari bubatwaye kuko buribwoko bwari bufite inshingano mu gihe cy’abami aho abatutsi bari bashinzwe kwita ku matungo, abahutu bashinzwe ubuhinzi abatwa bagahiga kandi ko ntakibazo bajyaga bagirana hagati yabo ariko abakoroni baje babacamo ibice byagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi bishwe muri Mata 1994 basaga miliyoni bakahatakariza ubuzima.  

Uru rugendoshuri rukorwa n’abanyeshuri bari mumasomo abategura kuba ba Ofisiye bato bo mu nzego z’umutekano kugirango basobanurirwe amateka yaranze u Rwanda n’abanyarwanda kugirango bizabafashe kumenya aho bahera batanga umusanzu wabo mu kubaka urwababyaye rufite icyerekezo n’iterambere.

Aha bari mu gice batangiriraho berekwa amashusho atandukanye ya bamwe mu barokotse bavuga ingaruka Jenoside yabagizeho nuko bari babanye n’ababiciye mbere yuko ubwicanyi butangira.
Ubwo bari bagiye gutangira gusura mu rwibutso babanje guhabwa amabwiriza agenga abagiye gusura.
Bamaze gusura ibice bitandukanye birimo amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe nuko yakozwe bashize indabo ku mva zishyinguyemo imwe mu mibiri y’abishwe muri Jenoside muri Mata 1994.

Bamaze gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside babahaye icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.

Umuyobozi w’Ishuri rya RCS Training School Rwamagana C SUPT J.P.O Bazambanza wari waherekeje abanyeshuri nawe yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside.
Umuyobozi w’Ishuri rya RCS Training School Rwamagana C SUPT J.P.O Bazambanza, asinya mu gitabo cy’abashyitsi basuye urwibutso.
Nkuko bisanzwe ku basura Urwibutso ko bagira umusanzu batanga mugushigikira ibikorwa byo kurubungabunga umuyobozi w’ishuri niwe watanze ubwo butumwa bakusanyirije hamwe.
Basoje gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso no gushyira indabo ku mva bafashe ifoto y’urwibutso.

Innocent NIRINGIYIMANA

Recent Posts

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasoje umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS  waberaga i Gako

Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…

3 days ago

CG Evariste Murenzi  yafunguye umwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi bakuru ba RCS uri kubera i Gako

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…

5 days ago

Abakozi ba RCS bakoreye urugendoshuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…

2 weeks ago

Ikoranabuhanga rya E-Huza ni imwe muri gahunda yo kwihutisha serivisi kubasura n’abasurwa

Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…

2 weeks ago

Abana 11 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…

3 weeks ago

Minisitiri Biruta yashimye ubwitange bwaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…

4 weeks ago

This website uses cookies.