Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Madame Murekatete Juliette niwe wari uhagarariye Akarere muri iki gikorwa, aho yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano. Ni igikorwa cyabereye aho aba bagororwa bakoraga umuhanda ungana n’ibirometero 3 wo mu Mudugudu wa N01 werekeza muri Santere ya Rukomo.
Leta y’u Rwanda yashyizeho iki gihano muri gahunda yo gukemura ibibazo bitandukanye haba ku ruhande rw’uwakoze icyaha ubwe, uwakorewe icyaha ndetse n’igihugu. Uwakoze icyaha kuba akora ataha bimufasha gukora igihano cye kandi yita no ku muryango kandi n’umuryango mugari yakozemo icyaha akabasha kuwisangamo.
CG Evariste Murenzi wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yibukije abari muri ibi bihano ko bafite amahirwe adasanzwe yo gukora igihano bataha mu miryango yabo kuko iminsi bakora mu cyumweru ari mikeya indi yose bakayikoresha biteza imbere. Yasabye abo bagororwa kwirinda kongera kwijandika mu byaha bityo bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe bakaniteza imbere. Yagize ati “Ni amahirwe mwahawe mugomba kuyabyaza umusaruro, mukirinda kongera gukora ibyaha.”
Kugeza ubu abakatiwe iki gihano mu gihugu bageze 4836. Abamaze kuboneka mu turere 1571 muri bo 843 batangiye gukora ibihanobyabo ababuze bakaba bari gushakishwa. Abataraboneka kugeza ubu ngo batangire ibihano ni 2841.
RCS, ikora urutonde rw’abantu bakatiwe n’inkiko igihano cy’imirimo y’inyungu rusange; rugashyikiriwa Akarere abo bantu babarizwamo n’ako kakagena imirimo izakorwa. Inzego za Leta, Ibigo bya Leta Sosiyete sivile cyangwa abikorera bashobora gusaba kuresha abakatiwe iki gihano babisabye RCS.
Umuntu wakatiwe iki gihano akora iminsi itanu mu cyumweru iyo akora igihano aba mu ngando mu gihe ukora ataha iwe akora iminsi itatu mu cyumweru. Umugororwa wakatiwe iki gihano cy’imirimo y’inyungu rusange, afite inshingano zo kwitabira inteko rusange z’abaturage, amasomo y’uburere mboneragihugu ategurwa na RCS n’ibindi birebana n’akarere atuyemo.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.