Abapadiri n’ababikira bari baherekeje Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare ni abo bafatanya umurimo w’iyogezabutumwa muri iyo Diyosezi, murwego rwo gutuma inkuru z’ubutumwa bwamamaza ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Kristo witanze kugira ngo acungure abanyabyaha, abihaye Imana nibo bagira uruhare mugutuma ubwo butumwa bwiza bukomeza kwamamara mu bantu benshi, aho banatanga amasakaramentu atandukanye aba afite ibyo asobanuye mu myemerere.
Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yifurije abagororwa bo mu Igororero rya Huye umunsi mwiza wa Pantekote anabasobanurira icyo uwo munsi uvuze mu myemerere, ababwira ko ariwo munsi Musa yahereweho amategeko 10 agomba kugenga ubwoko bw’Imana ndetse ko ari nabwo Roho Mutagatifu yahawe intumwa aho bari bateraniye basenga bagatangira kuvuga mu ndimi zitandukanye bigahindura uburyo bw’imyemerere kuko bari babonye izindi mbaraga zidasanzwe.
Muri iki gitambo Umushumba yatanze isalamentu rya Batisumu ku bagororwa 09, iryo gukomezwa rihabwa abagororwa 15, atanga kandi n’impano ya Bibiliya ntagatifu 39 zigenewe imiryangoremezo ibarizwa mu Igororero rya Huye zibafasha gusoma Ijambo ry’Imana.
Uyu munsi taliki 25 Nyakanga 2026, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Dr Vincent Biruta yosoje umwiherero…
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yafunguye ku…
Mu rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026, Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora…
Abasura n’abasurwa ku magororero atandukanye hirya no hino mu gihugu, barishimira uburyo bushya koranabuhanga bwa…
Uyu munsi kuwa 9 Nyakanga 2026 abana 11 bagorererwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare barangije…
Uyu munsi taliki 29 Kamena 2026, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr.Vincent Biruta yitabiriye umuhango wo…
This website uses cookies.